Biteye ubwoba: Umusore afatanyije na nyina bafashe umukobwa baramutwika. Dore icyo bamuzizaga

Mu gihugu cyo mu Buhinde haravugwa inkuru yakababaro y’ umukobwa wo mu Ntara ya Uttar Pradesh ,uri kuvurirwa mu bitaro byo muri ako gace nyuma y’ uko umuhungu ushinjwa kumutera inda afatanyije na nyina bafashe uwo mukobwa , baramutwika bakimenya ko atwite.

Umuyobozi wa Polisi muri iyo ntara, Kamlesh Kumar Dixit, yabwiye CNN ko uwo muhungu w’imyaka 18 na nyina batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere bashinjwa gucura no gushyira mu bikorwa umugambi w’ubwicanyi, nyuma yo gusuka lisansi kuri uwo mukobwa bakamutwika.

Polisi ivuga ko byabaye tariki 6 Ukwakira mu gace uwo mukobwa atuyemo. Bivugwa ko uwo musore yateye inda uwo mukobwa mu mezi atatu ashize.

Nyuma yo kumenya ko yateye inda, uwo musore yegereye umuryango we baganira ku kuba yabana n’uwo mukobwa. Uwo mukobwa bamubeshye ko agiye kuba umugore w’uwo musore, ahageze bahita bamusukaho lisansi baramutwika.

U Buhinde ni kimwe mu bihugu ihohoterwa ryibasiye abagore n’abakobwa rikomeje kwiyongera, by’umwihariko gusambanya no gufata ku ngufu.Polisi ntabwo yigeze itangaza uko uwo mukobwa amerewe ndetse n’umwana atwite.

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu inenga uburyo Guverinoma y’u Buhinde nta mbaraga ishyira mu guhana no kurandura iri hohoterwa, aho usanga no mu nkiko abacamanza bafata imyanzuro irengera abanyabyaha.

Related posts

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3