Biteye ubwoba! Abagore babiri bo muri Kayonza nabo barimo gukekwaho kwica umuntu barangiza bakamujugunya mu musarani

 

Umurambo w’ umusore wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023 , birakekwa ko abagize uruhare muri urwo rupfu harimo abagore babiri n’ abagabo babiri.

Byabereye mu Kagari ka Kinunga I mu Murenge wa Rukara , wo mu Karere ka Kayonza, nibwo basanze umurambo w’ umusore w’ imyaka 27 y’ amavuko wajugunywe mu musarani.

Abakoze ayo mahano uko ari bane bose bahise batabwa muri yombi.

 

Umwe mu baturage watanze amakuru yavuze ko uwo musore bikekwa ko yishwe na bamwe mu batawe muri yombi kuko ngo harimo umugore byajyaga bivugwa ko basambana bakaba bakeka ko umugabo we yabimenye bagafatanya kumwikiza.

Nyirabizeyimana Immaculé, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko hamaze gutabwa muri yombi bane ariko ngo iperereza rirakomeje nirigira abandi rifata nabo barahita bafatwa.Ati “ Ukuntu byamenyekanye rero, twahawe amakuru mugitondo cya kare ko hari ahantu habonetse amaguru y’umuntu yagaragaraga mu bwiherero, twahise tujyanayo n’inzego z’umutekano bwa bwiherero turabusenya tumukuramo tubona ko ashobora kuba yishwe n’abantu, hari bane twahise dufata bakekwa barimo abagore babiri n’abagabo babiri gusa iperereza rirakomeje.”

Reba inkuru yose mu mashusho

 

 

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara nawe yavuze ko amakuru abaturage batanze ari uko uwo musore mu bagore bafashwe hari uwo bikekwa ko yajyaga asambanya gusa ngo icyamwishe cyo ntikiramenyekana, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’ikintu cyose cyatuma bicana cyangwa bagafungwa.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma mu gihe iperereza rikomeje ngo hashakishwe abagize uruhare muri urwo rupfu.

 

Related posts

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza