Birasekeje ariko biteye Agahinda Umukuru w’umudugudu ngo yamaze abagabo b’abandi bagore abatwara yitwaje icyo Ari cyo

 

Mukantabana grace usanzwe uyobora umudugudu wa Rusera uherereye mu kagari ka Musumba Umurenge wa Nyamirama ni mu karere ka Kayonza akomeje gushyirwa mu majwi n’abaturage batari bake bamushinja gutwara abagabo b’abandi Kandi abikora yitwaje icyo Ari cyo bigatuma asenya Ingo zitabarika Kandi ariwe wakabaye azubaka.

Aba baturage bafite Agahinda gakomeye cyane kavanze no guha urwamenyo uyu mukuru w’umudugudu mu mamagambo yabamwe baragira bati: “amaze gutwara nk’abagabo batatu 3 ngereranyije Hari umugabo yari yatwaye ashenya urugo rwe, Hari nundi mugabo yatwaye nyuma, ubwo urumva nurwe yararushyenye ni Ingo eshatu zasenyutse, ikintu mbiziho nuko nyine mudugudu atwara abagabo b’abandi reka bahurira mu bubari”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko nubwo uyu muyobozi adahwema kubasenyera Ingo ngo ikibabaje kurushaho nuko anyuzamo akanatwara abagabo bakiri bato ngo bagifite akabaraga Kandi nyamara we Ari umubyeyi ufite abana bagera kuri batanu utaretse numuco utari mwiza agaragaza wo kwambara impenure no kwifotozanya nabo Bagabo yambaye ibisa nk’aho Ari ubusa.

Reba iyi nkuru yose mu mashusho ubundi usobanukirwe byinshi cyane.

 

Tukimara kumenya ibi twakekaga ko harimo namakabya nkuru maze abaturage bahita baduha nomero zumutanga buhamya, umwe mu bagore batwawe umugabo nuyu Mukantabana grace usanzwe uyobora umudugudu wa Rusera, maze aduha ubuhamya bwe buvanze n’agahinda kenshi yagize ati:nibwo nabajije umugabo wa mudugudu ngo ko numvishe ko wavuye murugo uwange nawe akaba atarara murugo wamenyera arara he? arambwira ati abantu bambwiye Yuko arara iwange dufata gahunda Yuko uwange nazaba ataraye murugo nzahamgara umugabo wa mudugudu nkajyayo nkareba ko ariho Ari mpagiye saa munani z’ijoro musangayo nibimenyetso biraboneka ndabyemeza ko yamutwaye”.

Nyuma yibi twifuje kumenya icyo uyu mubyeyi Mukantabana grace abivugaho ,adaciye kuruhande atubwira ko ibyo abifata nk’amagambo ,ngo kuko nubwo amaze igihe atabana n’umugabo we ariko ni umubyeyi mukuru ufite abana batanu iyaza kuba yarabatwaye abagabo inzego zibishinzwe zirahari baba baragiye kumurega, Ibi bintu arabihakana ndetse akavuga ko Ari ukumuharabuka.

Nyuma yibi byose twifuje kumenya icyo ubuyozi bukuru bubivugaho maze duhagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama Nkurunziza Pascal adutangariza Yuko aya makuru atarasanzwe ayazi, ariko akaba agiye kubikurikirana ndetse agahita abiha umurongo uretse ibyo kandi yemeje ko byaba bidakwiye ko umuyobozi atinyuka gukora ibintu nkibi kuko Ari ikintu cyahita kihutirwa gukemurwa ngo kuko atashobora kubakemurira ibibazo ameze gutyo, nukuvuga ibyo bamuvugaho bibaye aribyo, yahita akurikiranwa ndetse akamburwa kuyobora abaturage.

Aba baturage bavuga ko uwananiwe kurinda urugo rwe cyangwa kuruyobora akaza kugeza nubwo arusenya Atari we ukwiye kuyobora abaturage bakaba bamusabira ko yahita yegura cyangwa akeguzwa ,bagahabwa undi muyobozi ukwiriye.

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.