Bigoranye Rayon Sports igeze Ku mukino wa nyuma, izesurana na kiyovu Sports kuri uyu wa 5, menya uko imikino y’uyu munsi yagenze byasabye ama penaliti

Kuri uyu munsi mu Karere ka Ngoma kuri sitade yaka Karere habere imikino 2 mu irushanwa ryateguwe n’ikigo B&B Sports Agency, ryakinwe n’amakipe 4 ariyo Kiyovu Sports, Étoile de l’Est, As Kigali na Rayon Sports.

Ku isaha Yi saa 15h30 ikipe ya Étoile de l’Est na kiyovu Sports nizo zafunguye iri rushanwa, umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, n’ibitego byinjijwe na Nizeyimana Djuma kuruhande rwa Kiyovu Sports na Inimest Sunday kurwa Étoile de l’Est. Bahise bajya mu ma penaliti Kiyovu Sports yinjiza penaliti 4-3 za Étoile de l’Est.

Ku i Saa 18h00 habaye umukino wa Kabiri wahuje ikipe ya Rayon Sports na As Kigali, wari umukino mwiza Kuko amakipe yombi yabashije kubona izamu inshuro ebyiri, Abakinnyi barimo Eid Abakar Mugadam na Musa Esenu nibo batsindiye Rayon Sports mu gihe As Kigali yatsindiwe na Akayezu Jean Bosco na Ntirushwa Aimé. Nyuma yabo umukino urangiye banganyije bahise batera ama penaliti Rayon sports isezerera As Kigali kuri penaliti 4-3, Umuzamu wa Rayon Sports Simon Tamale yakuyemo penaliti.

Kuri uyu wa Gatanu kuri sitade ya Kigali Pele stadium hazabera umukino wa nyuma uzahuza kiyovu Sports na Rayon Sports i saa 18h00. Mbere yaho hazaba habanje umukino w’umwanya wa 3 uzahuza As Kigali na Étoiles de l’Est.

Ikipe izaba iya mbere Hagati ya Rayon Sports na kiyovu Sports, izahembwa imidali, igikombe na miliyoni 3 Frw, iya kabiri ihembwe imidali na miliyoni 1.5 Frw mu gihe iya gatatu izahembwa imidali na miliyoni 1 Frw.

Iri rushanwa ryiswe B&B Burudani Mix Festival III, ryateguwe ku bufatanye n’Ikigega cy’Iterambere RNIT (Rwanda National Investment Trust) gishishikariza abantu kwizigamira.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe