Bidasubirwaho Umunyamakuru Rolenzo Musangamfura wirukanwe azira gusaba minisitiri icupa yamaze gusubira kuri Radio ikomeye yigeze gukoraho akayivaho nabi

Umunyamakuru Rolenzo Musangamfura Christian yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Radio &TV 10 Rwanda ko agomba gusubira gukora muri iki kigo cy’Itangazamakuru.

Uyu munyamakuru yamenyekanye cyane ubwo yirukanwaga kuri RBA azira gusaba icupa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango witwa Bayisenge Jeannette.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Rolenzo Musangamfura Christian yamaze gusubira kuri Radio & TV 10 Rwanda aho umunyamakuru Oswald Oswakim ari we wamufashije kugaruka kuri iki gitangazamakuru.

Si ubwa mbere Rolenzo Musangamfura Christian azaba agiye gukorera Radio & TV 10 Rwanda kuko yigeze kuyikorera hafi amezi abiri ayivaho nabi, aho nyuma yo kuyivaho yavuze ko yicuza kuba yarayikoreye kuko yamufashe nabi cyane.

Biteganyijwe ko nyuma y’icyunamo Rolenzo Musangamfura Christian azongera kumvikana mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cya Radio 10 aho azajya akorana na Mucyo Antha, Kazungu Clever na Hitimana Claude.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda