Amakuru atari meza kuri rutahizamu Byiringiro Lague umaze igihe gito asinyiye Sandvikens IF yo muri Sweden

Umukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko ufite ubuhanga budasanzwe, Byiringiro Lague yagize ikibazo cy’imvune kizatuma amara hanze y’ikibuga ibyumweru bikabakaba bine.

Uyu rutahizamu w’umunyarwanda Byiringiro Lague, umaze iminsi micye yerekeje mu gihugu cya Suedé ku Mugabane w’i Burayi mu ikipe ya Sandvikens IF ntabwo bikomeje kumubera byiza muri iyi kipe.

Byiringiro Lague watahaga izamu mu ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu gihe kitarenze ukwezi yerekeje i Burayi yahise agira ikibazo cy’imvune bituma umukino Sandvikens IF yakinnye mu mpera z’icyumweru gishize atawukina.

Uyu mukino iyi kipe yakinnye mu cyumweru gishize wagaragayemo Mukunzi Yannick ariko yagiye mu kibuga asimbuye ubona ko arimo kugaruka neza nyuma nawe y’igihe kigera ku mwaka agize ikibazo cy’imvune.

Byiringiro Lague yavunikiye mu myitozo Sandvikens IF yakoze mu cyumweru gishize ariko ubuyobozi bw’iyi kipe butangaza ko ari imvune idakanganye cyane.

Hari amakuru ari kuvugwa ko Byiringiro Lague azamara hanze y’ikibuga ukwezi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda