Benshi bati ”ni umuhungu” amafoto ya Umutesiwase Magnifique ukinira ikipe ya Kamonyi y’abagore yavugishije benshi (amafoto)

Ku mbuga Nkoranyambaga nka twitter impaka zabaye nyinshi, abantu ntibavuga rumwe ku mafoto yagaragaye ya Umutesiwase Magnifique ukinira ikipe ya Kamonyi y’abagore. Bamwe bati ni umuhungu, abandi bati ni umukobwa usa n’abahungu.

Ifoto yashyizwe kuri Twitter n’umunyamakuru Yago, yatumye benshi biha ijambo bayivugaho byinshi bitandukanye impaka ni zose bamwe bemeza ko ari umuhungu abandi bemeza ko ari umukobwa. Ni ifoto bigaragara ko uramutse utamuzi cyangwa ngo bakubwire uwo ariwe utapfa kwemeza ko ari umukobwa.Perezida Yoweli Museveni yihanangirije umuhungu we Jenerali Muhoozi Kainerugaba kutazongera kuvuga ku bibazo by’umutekano kuri Twitter

Abenshi mu batanze ibitekerezo (comments) kuri iyi foto ya Umutesiwase Magnifique, bemwje ko ari umuhungu babwira Yago bati reka kudukinisha uyu ni umuhungu. Hari n’abatebya bavugaga ko ari catfish yo muri football bashaka kuvuga ko ari umuhungu wigize umukobwa ngo akine umupira mu ikipe y’abagore.

Bibaho cyane ko hari abantu bagira imiterere idasanzwe y’umubiri, uko bagaragara bikaba bihabanye n’uko rubanda batekereza ko bakabaye bimeze. Hari abakobwa basa cyangwa bagira imiterere imeze nk’iy’abahungu wamureba ukaba wamwibeshyaho ko ari umuhungu. N’abahungu hari abagira imiterere ibagaragaza nk’abakobwa ubareba akabibeshyaho ko ari abakobwa.

Mu mikino nk’umupira w’amaguru cyane cyane mu makipe y’abagore niho hakunze kugaragara abahungu bigize abakobwa kugirango babashe gukinira mu ikipe z’abagore, ikintu ubundi gihanirwa. Ntabwo byemewe ko abantu b’ibitsuna bitandukanye bahurira mu kibuga bahanganye. Amakipe y’abagabo ahatana na bagenzi babo b’abagabo n’abagore abagangana na bagenzi babo b’abagore.

Umutesiwase Magnifique byakugora kwwmeza ko ari umukobwa utamuzi

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda