Benshi bagize ubwoba, icyateye umugabo kwicwa n’ inyama cyatangaje benshi

 

Umugabo ukomoka mu karere ka Burere gaherereye mu ntara y’ amajyaruguru ,yaburiye ubuzima mu gihugu cya Uganda ahitwa ka Kisoro,ubwo yarimo asangira n’ umukobwa we.

Uyu mugabo witwa Ntirivamunda Elie wari ufite imyaka 40 y’amavuko.Amakuru avuga ko uwo mugabo yabaga mu gace ka Kamonyi muri Kisoro, icyakora ubuyobozi busobanura ko butari bumuzi nk’umuturage waho bitewe no kuba atari yaribaruje.

 

Bivugwa ko yitabye Imana nyuma yo kunigwa n’imyaka yariye ku wa 29 Nzeri 2024, ubwo yarimo asangira n’umukobwa wari waje kumusura nyuma y’igihe kirekire batabonana.

 

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyeshuri yabwiye Radio Boona ko nyuma y’igihe atabonana n’umubyeyi we bagiye gusangira ifunguro ririmo inyama, yayitamira, ikamuniga bikarangira apfuye. Yagize ati “Nashenguwe no kubona data yapfuye. Twari twongeye guhura, anjyana ku kabari, angurira ifunguro.”Abaturage batuye muri ako gace bavuze ko Ntirivamunda wari uzwi nka ‘Akanovera’ yari asanzwe ari umukiriya uhoraho w’akabari k’uwitwa Hamis Bakunda.

 

Related posts

Hari umuyobozi wo mu karere ka Ruhango ufungiwe mu nzererezi

“Uko twivanye mu mateka mabi byaduhaye ubudasa”-Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yahaye umukoro Minisitiri mushya w’Uburezi