Batunguwe! Umukobwa yihaye intego yo kuryamana n’ umukunnyi muri buri kipe yo mu Bwongereza,amaze kubigeraho ku bakinnyi batatu, 17 nibo babura

Umukobwa w’umunyamideli ukomoka muri Suède, Elda Thora, uheruka kwiha intego yo kuryamana n’umukinnyi muri buri kipe yo muri Premier League, yatangaje ko amaze kubigeraho ku bakinnyi batatu ndetse asigaje 17.Elsa Thora wise intego ye “Golden bed” cyangwa “Uburiri bwa zahabu”, yavugiye ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamaze kuryamana n’abakinnyi batatu bo mu makipe atatu atandukanye, ayo akaba ayakuye ku rutonde.

Yabitangarije kuri Instagram, aho yanavuze ko yifuza kuzashyingiranwa na Jude Bellingham ukinira Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.Ati “Mwumvise ibyerekeranye n’urukweto rwa Zahabu [igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi] na ‘Gants’ ya Zahabu [igihembo cy’umunyezamu mwiza], ariko njye ngiye gukora umuhigo mushya wa ‘Golden bed’”.

Yongeyeho ati “Ngiye kuryamana n’umukinnyi wo muri buri kipe yo muri Premier League. Ubu batatu namaze kubarangiza, hasigaye 17.”Kuri iyi konti ye akurikirwaho n’abantu ibihumbi 229, umwe muri bo yamusabye ko yagera no ku bakina ku Cyumweru mu bizwi nka “Sunday League”.

Uyu munyamidelikazi asanzwe afite izina ku mbuga zinyuzwaho amashusho y’imibonano mpuzabitsina.Mu minsi ishize, yigeze kugarukwaho cyane ubwo yatangazaga ko ashaka kuba umugore wa mbere ukoreye imibonano mpuzabitsina mu isanzure.

Uyu mukobwa w’Umunya-Suède ariko uba mu Bwongereza, yatangiye kujya aha amakuru abamukurikira mu buryo bumenyerewe ku munyamakuru w’Umutaliyani Fabrizio Romano.Elsa Thora yavuze ko abakinnyi yamaze kuryamana na bo ari abo muri Chelsea, Arsenal na Leicester City.

Related posts

Iyo myumvire mufite mu yireke! Abagore bari mu zabukuru nibo bakunda imibonano

Kera habayeho! Umubikira atwite inda yatewe no kurya ibiro bitanu by’amabya y’ibimasa ku munsi umwe

Abagore ntibarenza iminsi ibiri bakibitse ibanga