Basanze mu mbuga yabo bari baracukuyemo umwobo: Musanze umugore n’ umuhungu we bafatanwe umurambo w’ umwana w’ imyaka ibiri wari uw’ umuturanyi

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira2023, nibwo mu Karere ka Musanze hasakaye inkuru yagahinda yaho umugore ndetse n’umuhungu we batawe muri yombi kubera ko bafatanwe umurambo w’umwana w’imyaka ibiri.

Amakuru avuga ko abatawe muri yombi ari umugore witwa Nyiraruvugo w’imyaka 43 ndetse n’umuhungu we witwa Ndayishimiye w’imyaka 16 batawe muri yombi kubera ko basanze bafite umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri nigice witwa Iradukunda Aliane wari uw’umuturanyi wabo.

 

Amakuru ava mu baturanyi ndetse n’inzego z’ibanze aravuga ko bikekwa ko uyu mwana Iradukunda yishwe na Mukaruvugo ndetse n’umuhungu we kubera ko basanze no mu mbuga yabo bari baracukuyemo umwobo bavuga ko waribuwo kuzamushyinguramo.

Hanyurwabake Faustin,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, yavuze ko aya amakuru ari impamo; gusa avuga ko aza gutangaza amakuru arambuye nyuma kuko ikibazo cyarimo gikurikiranwa.

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro