Bamwe mubafana ba APR FC Bagaragaye babwira umutoza amagombo aserereza byerekeye ko yaba adafite ibyangombwa (Sans Papier) dore icyabibateye!

Ikipe ya APR FC n’imwe mumakipe agenda agwiza abafana gake gake uko iminsi ishira, nubwo bataraba benshi ngo bigeze ahamukeba wayo. aba bafana bakunda kuvuga ko ikipe yabo itajya ibatega amatwi ndetse bamwe muri bo bakavuga ko ntaruhare narumwe abafana bagira mubyemezo bifatirwa muri iyikipe,mugihe bo baba bifuza ko byibuza bajya batekerezwaho cyane cyane mugihe batanze ibitekerezo.

Usibye kuba aba bafana abenshi muri bo bababazwa nuko iyikipe itajya ikinisha abakinnyi b’abanyamahanga,kurubu hariho ko bamaze iminsi iminsi batitwara neza, ariko byanakubitiraho ko abafana batajya bumvwa bikaba ibindi bindi. kumugoroba w’ejo hashize, iyikipe y’ingabo z’igihugu nibwo yatakazaga igikombe, nyuma yo gutsindwa na AS Kigali igitego kimwe kubusa ndetse bikaba byari ubugira kabiri iyikipe itsinzwe na AS Kigali,cyane ko mumukino wo kumunsi wanyuma wa Championa nubundi AS Kigali yari yatsinze ikipe ya APR FC ibitego 2-0.

Mubusanzwe, abafana ba Rayon Sport nibo bakunda kumvikana bavuga ko umutoza wa APR FC umunya Maroc Mohamed Elad Adil ntabyangombwa agira, aho mumikino yahuje amakipe yombi abafana ba Rayon Sport bumvikanaga baririmba mururimi uyumutoza yumva rw’igifaransa bagira bati ntabyangombwa (Sans Papier). ubwo batsindwaga na AS Kigali rero,bamwe mubafana baje kumvikana baririmba ayo magambo ndetse banambaye imyenda isanzwe yambarwa n’abafana ba APR FC.

Bikomeje kuvugwa kandi ko uyumutoza washyizeho agahigo ko kumara imikino 50 adatsindwa yaba agiye gutandukana n’iyikipe, ndetse bikaba bivugwa ko uyumutoza yaba yaramaze kumvikana n’imwe mumakipe akomeye yo mugihugu cya Tanzania, nkuko yaje no kuba abigarukaho nyuma y’uyumukino ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe