Bamwe mu baturage bo muri Ruhango bahiye ubwoba nyuma yo kubona uwo bakekaho icyorezo cya MonkeyPox.

Mu Karere ka Ruhango hari kuvugwa cyane inkuru y’ abamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ntongwe mu Kagari ka Kebero bahiye ubwoba nyima yo kubona umuturage mugenzi wabo afite ibimenyetso by’ indwara y’ Icyorezo kiri kuvugwa ku Isi nka MonkeyPox.

Iyi ndwara isanzwe ifata amatungo, biravugwa ko ukekwaho yazanye amaraso mu kanwa no mu mazuru none bikaba byamuhitanye.

Umwe mu baturage wabonye uwo muntu , yabwiye TV1 ko umubyeyi Twahirwa Christophe, yafashwe ku wa Mbere acika intege, akanuka amaraso arangije akajya akorora amaraso , bamujyana ku Kigo nderabuzima cya Nyarurama none akaba yaguyeyo. Ati“ Ikibazo twagize ni uko umubyeyi yafashwe akanuka amaraso arangije akajya akorora amaraso none yitabye Imana”.

Aba baturage bavuga ko ibyabaye kuri uyu mubyeyo bisa neza n’ ibyabaye ku nka ya Nyiraminani Beatha wo mu Kagari ka Kayenzi mu Mudugudu wa Kanyeti uhana imbibi n’ uwa Nyabitare nyakwigendera yari atuyemo.

Bagize bati“ Uko uyunguyu byari bimeze ni nk’ uko iyo nka yari imeze. N’ undi wamubonye uwo ari we wese, n’ uwahuye na we bamujyanye kwa muganga niko yabivuga. Natwe duturanye na we twamubonaga ejo ajya ku bwiherero”.

Uyobora ikigo nderabuzima cya Nyarurama , Hagenimana Israel yabwiye umunyamakuru ko usibye uwo Twahirwa Christophe nta wundi barakira agaragaza bene ibyo bimenyetso. Ati“ Turakomeza dukurikirane nitumenya amakuru tuzababwira”.

Aba baturage bavuga ko no mu mezi atatu ashize bajyaga babona abantu bafite bene ibyo bimenyetso ndetse hapfamo babiri bava amaraso mu mazuru none aho bigeze basigaye babona ari icyorezo mu gihe mbere bibwiraga ko wenda byaba ari amarozi.

Ifoto yakoreshejwe haruguru igaragaza tumwe mu duce two mu Karere ka Ruhango( ifoto yakuwe kuri murandasi).

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.