Babiri(2) Bagiye Inama Baruta Umunani(8) Urasana Kandi Umutwe Umwe Wifasha Gusara! Ibyo Kwegura Kwa Perezida Wa Rayon Sports Bisimbujwe Inama Yikitaraganya [INKURU YOSE].

Babiri Bagiye Inama Baruta umunani urasana,Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yatumiye inama nyungurunabitekerezo izaba ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, igomba kwiga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe n’ibindi bifite aho bihuriye n’ubuzima bwite bwa Rayon Sports.

Amakuru kglnews yamenye ni uko abazayitabira bazungurana ibitekerezo kugira ngo harebwe icyakorwa ku buryo mu myaka iri imbere Rayon Sports izaba ihagaze nta kibazo na kimwe kiyijegajeza cyane cyane icy’ubukungu.

Nkuko bisobanurwa neza iyi nama zabera mu Rugando kuri apartment imwe yegeranye na hoteli iri hafi y’umurenge wa Kimihurura.

Ahanini iyi Nama igiye kuba nyuma yaho abakinnyi ba Rayon Sports Kuri uyu wa kane bivumbuye banga gukora Imyitozo ,iyi nama rero ikazarebera hamwe umuti wakuraho kwivumbura bya hato na hato ku bakinnyi  banga gukora imyitozo.

Byose muri Rayon Sports bizashyirwa ku muronko ndetse Ibi bikaba bizagendana no kubasaba gushyira hamwe bakubaka iyi kipe aho Uwayezu Jean Fidele yiteguye kwereka abakunzi ba Rayon Sports imbogamizi yagiye ahura nazo zirimo kuba yaratereranywe, ikipe bakayimurekera.

Uretse ibi kandi hazaba ari no mu buryo bwo guhuza abakunzi ba Rayon Sports bakicara bakaganira kubera ko kuva yatorwa mu mpera za 2020, Uwayezu Jean Fidele ntiyigeze abona amahirwe yo kubahuza kubera icyorezo cya Coronavirus.

Babiri  bagiye Inama baruta 8 urasana ariyo mpamvu iyi  nama nyunguranabitekerezo yatumiwemo abayobozi b’amatsinda y’abafana (fan clubs), abavuga rikijyana muri iyi kipe, aba biganjemo abagiye bayobora iyi kipe mu bihe bitandukanye.

Gusa iyi nama hari n’abayihuje n’ibyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 28 Mata 2022, ubwo abakinnyi bangaga gukora imyitozo kubera ibirarane bafitiwe, bivugwa ko perezida w’iyi kipe yagiye mu Nzove kuvugana nabo akahava yafashe umwanzuro wo kwegura aho avuga ko yatereranywe, hari abakeka ko yaba yenda kwegurira muri iyi nama.

Kiglnews kandi yamenye ko ku munsi wejo abakinnyi ba Rayon Sports babyukiye ku biro bya Rayon Sports kugira ngo baganire ku bibazo by’imishahara n’uduhimbazamusyi bafitiwe kuko bob amaze iminsi bitwara neza kuburyo aricyo gihe ngo bahabwe ishimwe bagenewe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.