“Azakandakanda imitima yabihebye baziyunga mubamenye” umuhanzi Enock yashyize hanze indirimbo nshya

 

Umuhanzi Enock Nizeyimana, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo Nshya yitwa “IMVURA Y’IMIGISHA”. ni indirimbo yiganjemo ubuntu bw’imana, wumva ko ari gushima Imana aho yamukuye, cyane ko iyi ndirimbo iri kugenda yomora imitima ya benshi.

Uyu muhanzi Enock aganira na Kglnews yavuze uko gukora indirimbo nk’iyo aho byaturutse.

Ati” Iyindirimbo Imvura y’Imigisha, yaje ndimo kwicurangira quitari, ntekereza ku buntu bw’Imana nibuka ahantu imana yankuye n’aho ingejeje amagambo azagutyo, nibwo navuze ngo azakandakanda imitima yabihebye baziyunga mubamenye. mpereza Imana isezerano ryo kuzatera intambwe aho ikuye kuko nta kindi nayitura kitarugutang ubugingo bwanjye”.

Uyu muhanzi Enock, avuga ko yatangiye urugendo rw’ivugabutumwa
akiri muto cyane, afite imyaka itandatu hafi irindwi, akiga muri sunday school, no muri korari.

Enock arangije amashuri yisumbuye muri 2019 nibwo yize gucuranga piano ndetse na Quitar ari naho ihishurwa rye ryo kwandika indirimbo ye yambere yise Amamaza ryaje.

Indi nkuru wasoma: “Inyungu ya mbere ni uko mba ndi gukorera Imana” Umuhanzi Boaz yasohoye indirimbo yiganjemo amashimwe

Boaz Mugisha yashyize hanze indirimbo ihumuriza abafite ibibazo bibaremereye bumva ubuzima bugiye kurangira

Uyu muhanzi akomeza avuga ko yakomeje gukora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ari naho yafatiye umwanzuro wo kwandikira indirimbo abandi bahanzi.

Enock rero ahamya ko nta kintu na kimwe cyatuma ahagarika kuririmbira Imana.

Ati” Nje nje kuko uyu ni umuhamagaro wanjye ndimo. Ntanakimwe cyampagarika keretse umwami na nyijyanira kubana nawe mwijuru”.

Enock nta Management agira gusa avuga ko Imana igenda ibinyuza mu nzira nyinshi ibikorwa bye bikagenda neza. nubwo aririmba indirimbo ze bwite yandikira n’abahanzi indirimbo.

Uyu muhanzi Enock asohoye indirimbo Imvura y’imigisha, nyuma y’uko mu kwezi kwa werurwe uyu mwaka wa 2024 yari yasohoye indi yitwa “Impamba” ubu iyindirimbo Imvura y’Imigisha niya 2.

Reba hano indirimbo nshya ya Enock yise ‘IMVURA Y’IMIGISHA ‘

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.