Australia igiye kunyagirwa n’imvura y’imigisha! Kunshuro ya mbere bagiye gutaramirwa n’umuhanzi ukunzwe n’abatari bake.

Mumwaka wa 2014 nibwo u Rwanda ndetse n’isi byamurikiwe n’umucyo ndetse n’ubuhanga bw’umuramyi wari winjiye muruganda rw’amuzika nyarwanda by’umwihariko mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbonyicyambu Israel wamenyekanye nka Israel Mbonyi.Muruyumwaka wa 2014 nibwo uyumuhanzi yasohoye indirimbo ye yambere yise Number One ndetse yahise anasohora album nayo yaje kwita “Number one”. Guhera icyo gihe kugeza nubu Mbonyi yigaruriye imitima yabataribake yaba mu Rwanda ndetse no muruhando mpuzamahanga.

Nyuma yo gukora ibitaramo bizenguruka mu mujyi itandukanye yo mu gihugu cya Canada, aho yeretswe urukundo rutari ruke n’abanyarwanda batuyeyo ndetse nizindi ngeri zose z’abantu baba muri kiriya gihugu, binyuze mutu video duto twagiye tunyura kumbuga nkoranyambaga nka instagram ndetse n’izindi tugaragaza ukuntu Israel Mbonyi yari yishimiwe nabatari bake mubitaramo yakoreye mugihugu cya Canada.

Ubu noneho uyumuramyi wumuhanga cyane unafite igitaramo cya Noheli kizabera muri BK Arena, agiye kwerekeza muri Australia aho azakorera ibitaramo bizenguruka byiswe “Rise and shine Australia Tour 2023.”

Uyu muhanzi ukomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda muruhando mpuzamahanga, ubu noneho agiye kwerekeza muri Australia. Ibi bitaramo byateguwe n’umuryango usanzwe uzamura impano zabaramyi mu Rwanda dore ko iyi Rise and Shine world ministries arinayo itegura irushanwa rya RSW Talent hunt riri kuba kunshuro yaryo yakabiri murwanda, aho naryo riba rigamije kuzamura impano zabaririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel).

Ibi bitaramo kandi byateguwe kubufatanye na Jam Global Event isanzwe ifatanya na Rise and Shine worldministries mugutegura Irushanwa rya RSW Talent hunt.

Mubusanzwe umugabane wa oceania arinaho ikigihugu cya Australia giherereye, ni umwe mumigabane ituweho n’abanyarwanda benshi, bivuze ko ari amahirwe akomeye kuri Israel Mbonyi yo kuba yakongera kwerekwa urukundo nkurwo yeretswe ubwo yataramiraga mu gihugu cya Canada.

Kurundi ruhande kandi rw’Aanyarwanda baba muri iki gihugu n’umugisha ukomeye gutaramirwa n’uyu muramyi w’igihangange muri muzika nyarwanda, dore ko ari inshuro yambere uyu muramyi azaba agiye gutaramira muri iki gihugu cya Australia nyuma yigihe kinini Abanyarwanda babarizwa muri iki gihugu babyifuza.

Muri ibibitaramo kandi Israel Mbonyi azafatanya n’abahanzi batandukanye nabo bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka “Charles Kagame” ukunzwe nabataribake uzwi cyane mundirimbo ye yise “amakuru.”

Biteganyijwe ko ibi bitaramo bizabera mu ntara eshanu zo muri iki gihugu cya Australia arizo: Adelaide, Melbourne, Sydney, Brisbane, Perth.

Mukubazwa niba igitaramo cya Noheli azakora mumpera z’uyumwaka ndetse nibindi bitaramo amazemo iminsi bitazabangamira ibi bitaramo ateganya gukora muntangiriro z’umwaka utaha, Mbonyi yavuze ko agomba kubanza agafata iminsi y’ikiruhuko kugirango ashake imbaraga zihagije zo kuzataramira abanya Australia neza.

Umuyobozi mukuru wa Rise and Shine world ministries utuye muri Australia arinaho uyu muryango ufite ikicaro gikuru, Bishop Justin Alain yatangaje ko yateguriye Israel Mbonyi ibi bitaramo bizenguruka Australia murwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ Imana, ndetse ko afite ninzozi ko byazkomeza bigakwira isi yose muri rusange.

Hakomeje kwibazwa uzegukana Miliyoni 10 nk’ igihembo nyamukuru mu Irushanwa RSW Talent Hunt.

Reba hano indirimbo nshya ya Mbonyi yise” NDAKUBABARIYE”

Yanditswe na Emile KWIZERA

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.