Atalanta yangiye Leverkusen gukomeza kwirata ubwenge bwayo, Umunya-Afrika ayitsirika mu ishyanga rya kure

Atalanta Bergamo yo mu Butaliyani yegukanye Igikombe cya Europa League 2024, nyuma yo guhagarika imikino 51 Leverkusen yari imaze idatsindwa ibifashijwemo na Ademola Lookman watsinze ibitego bitatu wenyine ku mukino wa nyuma.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Gicurasi 2024, kuri Stade Aviva mu murwa mukuru Dublin wa Ireland, habera umukino wa nyuma wa Europa League aho Atalanta Bergamo itozwa na Gian Piero Gasperini yatanaga mu mitwe na Bayer 04 Leverkusen ya Xabi Alonso.

Ni umukino Bayer Leverkusen yaje gukina ihabwa ihabwa amahirwe kubera umwaka w’agatangaza yagize, ariko ntibyaje kuyihira.

Abasore b’umutoza Gasperini baje bariye amavubi maze ku munota wa 12 gusa, Umunya-Nigeria Ademola Lookman afungura amazamu neza cyane yifashishije ikirenge cye cy’ibumoso nyuma y’ubrangare bwa Exequiel Palaçios wananiwe gukuraho umupira wari uhindiwe na Davide Zappacosta ku ruhande rw’iburyo.

Nk’aho ibyo bidahagije, ku munota wa 26 w’umukino Ademola Lookman yongeye kunyura ba myugariro ba Bayer Leverkusen mu rihumye, maze arekura ishoti rimeze nk’umwambi riruhukira mu mfuruka ya kabiri y’izamu.

Bayer Leverkusen yatangiye kurema uburyo bukomeye imbere y’izamu ireba ko nibura basoza igice cya mbere bishyuyemo igitego kimwe, ariko binyuze muri Amine Adli, Jérémie Frimpong, Florian Wirtz ndetse na Stanisic warekuraga amashoti aremereye bikomeza kugorana.

Igice cya mbere Umusifuzi Istvan Kovacs yagisoje Atalanta Bergamo iyoboye neza cyane n’ibitego 2-0.

Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, Xabi Alonso yazanye amayeri mashya y’umukino, maze yinjiza mukibuga Umunya-Nigeria Victor Okoh Boniface akuramo Josip Stanisic.

Ku rundi ruhande, Sead Kolasinac wari wagize ikibazo cyo kuvunika inyama yo mu itako, yasimbuwe na myugariro Giorgio Scalvini maze akomeza guhagarara neza mu mutima w’ubwugarizi bwa Atalanta Bergamo, mbere gato yo kwinjiza mu kibuga Mario Pasalic asimbuye Charles De Ketelaere.

Inzozi za Bayer Leverkusen zo kugombora mu minota ya nyuma nk’uko yabigize akamenyero, zashyizweho iherezo ku munota wa 76 ubwo Ademola Lookman wari inzozi z’ikikango kuri uyu mugoroba yakiraga umupira neza cyane uturtse kwa Gianluca Scamacca, maze agahindukiza ba myugariro akandika igitego cya kabiri n’ikirenge cy’iburyo.

Umutoza Xabi Alonso wari wamaze kwitegura kwakira uburibwe bwo gutsindwa nyuma y’imikino 51, yashyize mu kibuga abarimo Robert Andrich, Adam Hozek, Patrik Schick, ndetse na Nathan Tella mu buryo butondetse, akuramo Exequiel Palaçios, Alejandro Grimaldo, Florian Wirtz ndetse na Jérémie Frimpong mu mpinduka zitagize icyo zitanga.

Imbere y’abafana basaga ibihumbi 47 muri Stade Aviva mu murwa mukuru Dublin wa Ireland, umusifuzi Kovacs yahushye mu ifirimbi bwa nyuma maze ashyira iherezo ku minsi 361 n’imikino 51 Bayer Leverkusen idatsindwa.

Iki gikombe Umutoza Gian Piero Gasperini w’imyaka 66 ahesheje Atalanta Bergamo ni cyo cya mbere cyo ku rwego rw’Umugabane w’u Burayi iyi kipe yegukanye, kikaba n’Igikombe cya kabiri gikuru iyi kipe itwaye mu myaka 166 imaze.

Ademola Lookman yabaye umukinnyi wa mbere urtsinze ibitego bitatu “Hat Trick” ku mukino wa nyuma wa Europa League 
Igikombe Atalanta Bergamo itwaye, ni icya mbere cyo ku rwego rw’Umugabane w’u Burayi iyi kipe yegukanye 
Ademola yabaye intwari y’umukino

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe