AS Kigali yerekanye abakinnyi babiri bahoze muri APR FC

Buregeya na Bukuru bakinanye muri APR FC

Ikipe ya Association Sportive de Kigali yemeje ko yasinyishije uwahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Buregeya Prince Aldo na mugenzi we bakinanye muri iyo kipe, Bukuru Christophe.

Ni amakuru iyi kipe yemeje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Mu ifoto iyi kipe yashyize hanze yemeje ko myugariro Buregeya Prince uheruka gutandukana na APR FC, yayerekejemo. Ni Buregeya kuri ubu utari afite ikipe akinira kuva muri Kamena ubwo yatandukanaga na APR FC yari amazemo imyaka irindwi.

Buregeya Prince kandi yerekeje muri AS Kigali nyuma yo kujya muri Al-Nasiriya yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Iraqi ariko bikarangira iyo gahunda itagenze neza.

Iyi kipe kandi yibitseho umukina ukina mu kibuga hagati, Bukuru Christophe wanyuze mu makipe menshi mu Rwanda, akaba yari amaze igihe nta kipe afite ndetse.

Ni Bukuru Christophe wanyuze mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Mukura ndetse na Rutsiro FC yaherukagamo akaba yarasinye umwaka umwe.

Aba bombi bemerewe kongerwa muri iyi kipe mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunze, icyakora amategeko y’Imouzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA agira irengayobora kuri iyo ngingo iyo bigeze ku mukinnyi utari ufitiye ikipe iyo ari yo yose amasezereno.

Ubwo Shampiyona izasubukurwa mu mpera z’icyumweru, AS Kigali izakira Vision FC ku wa Mbere, tariki 21 Ukwakira 2024 mu mukino w’umunsi wa gatandatu.

Buregeya Prince yahawe ikaze muri APR FC
Buregeya na Bukuru bakinanye muri APR FC

Related posts

Abakinnyi ba APR FC bamurikiwe abayobozi bashya

Rwanda VS Djibouti: Stade Amahoro ishobora kwakira umukino ubanza n’uwo kwishyura

Nyuma yo kwicishwa inzara n’inyota muri Libye, Abakinnyi ba Nigeria basagambye biratinda mu tubari tw’iwabo