AS Kigali yanze kwakira Kiyovu SC itarayitwara inkumi yari imaze igihe kirekire irambagiza

Emmanuel Okwi werekeje muri AS Kigali!

Rutahizamu w’Umunya-Ouganda, Emmanuel Arnold Okwi wari umaze igihe kirekire akora imyitozo muri Kiyovu Sports ndetse bisa n’aho yamaze kuyibera umukinnyi, yasinyiye Ikipe ya Association Sportive de Kigali.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri iyi Kipe y’Abanyamujyi “Les Citadins” kuri uyu wa 15 Kanama 2024.

Ni mu rugendo rw’igisakinamico.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza Bugingo David yemereye abakunzi ba Kiyovu Sports ko agomba kugarura Emmanuel Okwi ndetse no muri iryo joro yaje kuhagera. Ubwo byari byitezwe ko ahita asinya ndetse yagombaga gutangira imyitozo ku wa Kabiri w’iki cyumweru ariko ntiyatangiye.

Okwi waboneye izuba mu murwa mukuru Kampala w’i Bugande yaje yumvikanye na Kiyovu Sports ibihumbi 15 by’amadorali ni ukuvuga agera kuri miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bivugwa ko ubwo Okwi yari ageze mu Rwanda, bamwe mu bantu bari hafi ya perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza Bugingo David bamugiye mu matwi bamubwira ko ibyo bihumbi 15 by’Amadolari ari miliyoni 15 Frw ndetse ari yo agomba guhabwa Okwi ndetse arayamera kuko nta yindi kipe imushaka.

Emmanuel Arnold Okwi yahise abyamaganira kure ndetse avuga ko agiye guhita asubira muri Ouganda. Byasabye ko perezida wa Kiyovu yongera kwegeranya abajyanama be n’abamuri hafi bemera guteranya amafaranga abura ndetse bivugwa ko yamaze kuboneka.

AS Kigali rero na yo yari yamaze kumurambagiza neza cyane ku buryo nta kindi Kiyovu SC yagombaga gukora ngo iburizemo umugambi wari uteguwe muri ubwo buryo.

Uyu Okwi agomba kuzahura na Kiyovu Sports yabayemo mu myaka itatu ishize ku munsi wa mbere wa Shampiyona kuri aya makipe yombi wagizwe ikirarane kuko bavugaga ko batiteguye guhita bakina muri ‘Weekend’ ibanza ya Shampiyona nshya ya 2024/2025.

Emmanuel Okwi werekeje muri AS Kigali!

Related posts

“Natwaranye na Rayon Sports ibikombe 5 tunagera muri ¼ cy’Imikino Nyafurika”_ Robertinho yarase inkovu z’imiringa imbere ya Gasogi yemeza ko idashobora kumutsinda

Arsenal yongeye gusitarira mu Butaliyani, Barcelona ikorwa mu jisho, naho Leverkusen iranyagira! UEFA Champions League yakomeje [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya