AS Kigali yagaruye mu Rwanda rutahizamu wigeze kuyigonganisha na Kiyovu SC na Rayon Sports

Armel agera mu Rwanda bwa mbere yakiniye Kiyovu Sports!

Ikipe ya Association Sportive de Kigali yamaze gusinyisha amasezereno y’umwaka umwe Umunya-Cameroun, Armel Ghislain Djimmoé wanyuze mu makipe arimo Kiyovu Sports na Gasogi United.

Ni ibyo iyi kipe bita Abanyamujyi “Les Citadins” yatangaje kuri uyu Mbere taliki 19 Kanama 2024 ibinyujuje ku mbuga nkoranyambaga zayo, ivuga ko amasezereno ye azarangira muri 2025.

Biri mu rugamba iyi kipe iyobowe na Shema Fabrice ikimeje rwo kongeramo abakinnyi bashya kandi bakomeye hagamijwe guha iyi kipe uburyo bwo kwiyubururura ikongera igakomera nk’uko yahoze mu myaka itatu ishize.

Armel Ghislain afite amateka akomeye mu Rwanda kuko si ubwa mbere ahageze dore ko yahavuye yifuzw bikomeye na Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yagiye agonganisha amakipe kubera amasezerano yasinyaga nk’aho mu Ukuboza 2019, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwareze ikipe ya As Kigali FC, buyishinja kuganiriza no gusinyisha Armel Ghislain wari ugifite amasezerano y’umwaka muri Kiyovu Sports, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Armel Ghislain Djimmoé, yageze mu Rwanda muri 2018 aje mu ikipe ya Kiyovu Sports aho yayisinyiye imyaka ibiri.

Muri Werurwe 2020, Kiyovu Sports yamusinyishije amasezerano y’umwaka umwe yarangiye uyu mwaka, akaba yamaze gusinyira Gasogi United.

Muri Nzeri 2020 byari byavuzwe ko Armel yasinyiye Rayon Sports nyuma yo kwemererwa angana na Frw miliyoni 2.6 na Kiyovu Sports ubwo yongeraga amasezerano y’umwaka umwe, yagera mu Rwanda iyi kipe yo ku Mumena ntimuhe miliyoni 1.6 yariyamusigayemo icyo gihe.

Armel agera mu Rwanda bwa mbere yakiniye Kiyovu Sports!
AS Kigali yatangaje ko yasinyishije Armel!

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe