APR FC yazamutse ku rutonde rw’amakipe ahagaze neza mu mateka ya CAF Champions League, irusha Rayon Sports imyanya 57

Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu]

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR Football Club yageze ku mwanya wa 49 n’amanota 38 aho ibarurwa ko nibura buri nshuro yitabiriye isarura amanota 2.53 mu Marushwanwa Nyafurika ahuza amakipe yahize ayandi imbere mu bihugu byayo ku Mugabane wa Afurika azwi nka CAF Champions League.

Ni APR FC iherutse gusezerwa muri aya marushanwa itsinzwe na FC Pyramids yo mu Misiri ku giteranyo cy’ibitego 4-2; nubwo iyi kipe yambara Umukara n’Umweru yari yitwaye neza itsindira AZAM FC muri Stade Nationale Amahoro itinjijwe igitego, ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Uyu musaruro no kunganyiriza na FC Pyramids i Kigali, byatumye iyi Kipe batazira “Gitinyiro” yegera imbereho umwanya umwe igera ku mwanya wa 49 muri Afurika.

Uru rutonde rw’uko amakipe yitwaye muri CAF Champions League mu bihe byose hagendewe ku manota yarisaruyemo, rugaragaza ko APR FC yitabiriye aya marushanwa inshuro 15 ikina imikino 37, itsindamo 10 inganya 8, itsindwa 19. Iyi kipe yinjije ibitego 32 yinjizwa 64; ibisobanuye ko ifite umwenda w’ibitego 32 n’amanota 38 muri rusange, bikaba bibarurwa ko nibura buri uko yitabiriye isarura amanota 2.53.

Ku rundi ruhande, iyo urebye kuri uru rutonde rugaragaraho amakipe 405, usanga ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, Rayon Sports Football Club ihagaze ku mwanya w’106. Iyi kipe yakinnye imikino 10 ya CAF Champions League, itsindamo itatu, inganya ine, itsindwa itatu, ikaba ifite umwenda w’ibitego birindwi n’amanota 13 muri rusange.

Nta yindi kipe yo mu Rwanda igaragara kuri uru rutonde.

Amakipe yo mu karere ka Afurika y’u Burasirazuba aza hafi, ni Simba Sports Club yo muri Tanzania iri ku mwanya wa 20, Young Africans SC na yo ibarizwa muri Tanzania iza ku wa 25 ndetse n’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC ikurikiraho ku mwanya wa 49.

Amakipe 10 ya mbere avuna umuheha akongerwa ibiri muri iri risanzwe rihatse ayandi muri Afurika, ruyobowe na Al Ahly [Egypt/Misiri] aho ifite amanota 532, ikaba ikurikiwe na Espérance Sportive de Tunis [Tunisie], TP Mazembe [Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo], ASEC Mimosa [Côte d’Ivoire], Al Hilal Club [Omdurman] [Sudani], Mamelodi Sundowns FC [Afurika y’Epfo], Zamalek SC [Misiri], Raja Club Athletic de Casablanca [Maroc], Etoile Sportive du Sahel [Tunisie] na Wydad Athletic de Casablanca [Maroc].

APR FC ihagaze ku mwanya wa 49 mu makipe y’ibihe byose muri CAF Champions League!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda