APR FC yavuye muri Tanzania igera i Kigali ikubita agatoki ku kandi [AMAFOTO]

Ishimwe Pierre na Richmond Nii Lamptey

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC ikubutse muri Tanzania aho yari yagiye gukinira na Azam FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, yageze mu Rwanda ngo yitegure umukino wo kwishyura itegetswe gutsinda kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Abagize Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindwa ntibaraye muri Tanzania, bahise bafata indege ibagarura mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 18 Kanama 2024.

Uyu mukino Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari yaserutsemo muri Tanzania warangiye mu buryo butifuzwaga kuko ku munota wa 54 umusifuzi w’umukino yahaye ikipe ya Azam penaliti itavugwaho rumwe, ubwo yemezaga ko Niyomugabo Claude yakoreye ikosa Feisal Salum “Fei Toto” mu rubuga rw’amahina, penaliti yaje kwinjizwa neza na Jhonier Blanco, umukino urangira utyo.

Nyuma yo kugera i Kigali abakinnyi barahita bafata akaruhuko gato, hanyuma kuri uyu wa Kabiri bakomeze imyiteguro y’umukino wo kwishyura.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali, aho Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] izaba yakiriye iriya Azam FC ifitiye inzika mu mukino wa “Nonaha cyangwa birorere” uzabera kuri Stade Nationale Amahoro ku wa Gatandatu Taliki 24 Kanama 2024.

Niyibizi Ramadhan na Niyigena Clément [N⁰13]
Seidu Dauda Yussif na Yvan Ruhamyankiko
Tuyisenge Arsène na Dushimimana Olivier “Muzungu”
Ishimwe Pierre na Richmond Nii Lamptey
Byiringiro Gilbert

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje