APR FC yashyize hanze ibiciro by’Umukino uzayihuza na Musanze FC kuri uyu wa gatanu

Ikipe ya APR FC yasohoye ibiciro by’Umukino izakinamo na Musanze FC kuri uyu gatanu aho itike ya make iri Kugura Amafaranga ibihumbi bibiri by’amanyarwanda (2000frw).

Kuri uyu wa gatanu kuri sitade ya Kigali Pele stadium hazabera Umukino wa shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino ukaba ari ikirarane cy’umunsi wa kane. APR FC izaba yakiriye ikipe ya Musanze FC yasohoye ibiciro by’Umukino, kubantu bashaka kuzajya kuri sitade, Itike ya hasanzwe hose muri sitade (General) ni ibihumbi 2000frw, ahegereye VIP (Regular) itike ni ibihumbi 5000frw, muri VIP ni ibihumbi 10,000 Frw, naho VVIP ni ibihumbi 20,000 Frw.

APR FC irasabwa gutsinda ikipe ya Musanze FC kugirango igire amanota meza yayifasha kuza kumwanya wa mbere, ndetse ikeneye no gukomeza gusiga Rayon Sports izakina kuwa Gatandatu na Marine FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda