APR FC yasesekaye ku butaka bwo mu Misiri i Cairo, Umuyobozi wayo hari ibyo yatangarije itangazamakuru bakihagera ku ntego za APR FC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu itariki ya 27 Nzeri ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF champions league yageze mu gihugu cya Misiri aho igiye gukina umukino wa kabiri na Pyramids FC.

Umuyobozi wa APR FC Lt Col Richard Karasira yaganiriye n’abanyamakuru baherekeje ikipe avuga ko ikipe ya APR FC itagiye mu butembere ikiyijyanye ari ugushaka uko yatsinda Pyramids FC. Umuyobozi yagize ati: “Twaje tuje gushaka Qualification, ntabwo Twaje mu butembere, twabonye ko Ikipe ya Pyramids FC ari ikipe ikinika, dufite abakinnyi binzobere baba ari Abanyarwanda, baba ari Abanyamahanga, twiteguye kuza gukina umupira twiteguye kuba twabona itsinzi. Ibindi biraba ibyi Kibuga ariko twiguyeye kureba uko twaba Qualifié”.

Yasoje ashimira abafashije ikipe mu rugendo irimo ndetse yanatangaje ko bakiriwe neza muri rusange. APR FC izakina na Pyramids FC kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nzeri i saa 17h00.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda