APR FC yakoze igikorwa cy’urukundo bikora kumitima ya benshi

Mbere yo kwerekeza muri Zanzibar, ikipe y’Ingabo z’igihugu yasuye Ibitaro bya Muhima ifasha abaharwariye cyane cyane abana n’ababyeyi babo.

Batanze ibikoresho by’isuku bitandukanye n’amata ku bana bari aha.

Ubuyobozi bwa APR FC bwatanze n’ibahasha irimo amafaranga yafasha kwishyurira abarwariye aha badafite ubushobozi.

APR igiye gufata inde iyigeza mu kirwa cya Zanzibar aho batumiwe mw’irushanwa rya Mapinduzi cup bifuza gutwara bwa mbere.

Yagiye idafite abasore nka Yannick BIZIMANA, Thadée Lwanga, Nshuti Innocent, Danny NDIKUMANA, Omborenga Fitina.

Boshyizemo abakinnyi bashya ari bo Amadou Kada Moussa, Aboubacar Moussa, Soulei Sanda, Abdouramane Alioilum,Kategeya Elie na Mbonyumwami Thaiba.

APR FC kubitaro bya Muhima.

Related posts

Nyuma yo gutsindwa arushwa FERWAFA byayanze mu nda Umutoza Amrouche agambirizwa utwe

Munyakazi Sadateyakojeje agati mu intozi maze yirata ibigwi adafite

Khadime Ndiaye akomeje kwibazwaho: Ese koko ni we kibazo cya Rayon Sports?