APR FC nyuma yo kuvunikisha abakinnyi bikanayikoraho, yongeye gutakaza indi ntwaro ikomeye benshi bemezaga ko ari yo ihetse iyi kipe muri ibi bihe bikomeye irimo

 

Ikipe ya APR FC imaze iminsi ubona ifite ikibazo gikomeye mu mutima w’ubwugarizi kubera abakinnyi bayo yatakaje, yongeye kuvunikisha undi mukinnyi ukomeye ndetse benshi bemezaga ko ari we wari uhetse APR FC muri ibi bihe bibi yari irimo.

Kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa cyenda z’amanwa habaya umukino ukomeye wahuzaga ikipe ya APR FC n’ikipe ya Kiyovu Sports, umukino utari woroshye urangira izi kipe zombi zinganyije igitego 1-1.

Uyu mukino ntabwo wahiriye ikipe ya APR FC bijyanye ni uko yatsinze igitego hakiri kare kikishyurwa ndetse ikaza no kubona igitego cya kabiri umusifuzi w’umukino akacyanga ndetse ikaza no kuvunikisha umukinnyi ukomeye ukina mu kibuga hagati Ruboneka Jean Bosco wari umaze iminsi ayihestse mu buryo bwose.

Ntabwo kugeze ubu haramenyekana igihe azamara hanze y’ikibuga ariko ukurikije ukomyasohotse yababaye cyane ndetse yashatse no gukomeza gukina ariko bikagera Aho bikanga imvune ye ishobora kuba izafata iminsi.

Uyu mukino ntabwo warangiye neza kubera ko hajemo imvururu zikomeye cyane kubera icyo gitego umusifuzi yari yanze ariko urebye neza mu mashusho ubona ko umusifuzi ibyo yasifuye rwose nibyo Bacca yateye umupira undi mukinnyi wa APR wari waraririye arawusimbuka kandi ntabwo byemewe bavuga ko yajijishije umuzamu.

APR FC nyuma y’iyi mvune yagize bishobora kutayorohera mu mikino isigaye ngo Shampiyona irangiye ndetse n’igikombe cy’amahoro. Muri iyo mikino izakinamo na Rwamagana City irwana no kutamanuka ndetse na Gorilla FC iheruka kunyagira Rayon Sports ndetse n’umukino wo kwishyura uzayihuza na Kiyovu Sports mu gikombe cy’amahoro.

 

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda