APR FC mu gahinda gakomeye nyuma y’imvune y’umukinnyi wayo ukomeye

Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka muri Cameroon, ni umwe mu bakinnyi ikipe ya APR FC igenderaho yagize ikibazo cy’imvune mu myitozo.

 

APR FC nyuma yo gutakaza Apam Assongue Bemol na rutahizamu Victor Mbaoma hiyongereyeho myugariro Solomon Banga Bindjeme,utaragaragaye ku mukino iyi kipe yatsinzemo Police igitego 1-0.

 

Umutoza wa APR FC yabajijwe impamvu uyu myugariro Banga atigeza agaragara ku mukino wa Police FC yavuze ko,byatewe n’umunaniro wo muri Mapinduzi Cup watumye agira imvune yo ku kagombambari, amakuru ahari nuko ashobora kumara icyumweru hanze y’ikibuga.

 

Bindjeme utarigeze ahabwa amahirwe yo gukina  mu mikino ya shampiyona,kuko yari yarabuze umwanya uhagije wo gukina ,ariko nyuma yo kwitwara neza muri Mapinduzi cup yahise agirirwa ikizere n’umutoza ahabwa umwanya wo gukina, nubwo yahise agira ikibazo cy’imvune.

Solomon Banga Bindjeme wagize ikibazo cy’imvune

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda