APR FC ishobora gutakaza umunyamahanga abafana bakundaga kurusha abandi

Umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga APR FC yasinyishije mu mwaka ushize, Umunya-Sudani y’Epfo, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman arashaka gusesa amasezerano ye mu Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Shaiboub w’imyaka 30 y’amavuko amakuru yizewe avuga ko hari ikipe yo muri Libie imwifuza bikomeye, ndetse na we akaba ashaka kuyerekezamo.

Ni nyuma y’igihe uyu mukinnyi ukunzwe cyane n’abafana ba APR FC bigaragarira mu nshuro aririmbwa muri Stade, yari amaze atanga ibimenyetso ku mbuga nkoranyambaga ze aho yashyiragaho amashusho y’ibihe byiza yagiriye muri APR FC nk’inzibutso.

N’ubwo bimeze bityo ariko, uyu Mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo aracyafitiye APR FC amasezerano y’umwaka umwe umwe, ikaba ari na yo mpamvu ayisaba ko ayo masezerano yaseswa agasohoka nta birantega.

Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman waturutse muri Al Talaba SC yo muri Iraq ni umwe mu bakinnyi babimburiye abandi ubwo APR FC yari igarutse ku cyemezo cyo gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 yari imaze kuri “Système Kanyarwanda”.

Mu bakinnyi batandatu Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] yazanye muri iyi gahunda, Shaiboub ni umwe mu bitwaye neza muri Shampiyona ndetse no mu Irushanwa rya Mapinduzi Cup iyi kipe yitabiriye muri Zanzibar.

Shaiboub wakiniye amakipe akomeye muri Afurika arimo na Simba SC yo muri Tanzania ni we watsindindiye APR FC ibitego byinshi muri Shampiyona utabariyemo Umunya-Nigeria Victor Mbaoma Chukwuemeka watsinze ibitego 15 mu mwaka umwe wa Shampiyona y’u Rwanda.

Shaiboub [nyuma yo gutsinda Sunrise FC] ni umwe mu bakinnyi bakunze akundwaga n’abafana ba APR FC!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda