APR FC isezereye ikipe ya Gaadiika FC yo muri Somalia mu mikino ya CAF champions league igarura ikizere cy’abafana, ibyaranze umukino

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika yasezereye ikipe ya Gaadiika FC yo mu gihugu cya Somalia nyuma yo kuyitsinda igitego 2-0 mu mukino wo kwi shyura.

Wari umukino wa kabiri wabaye kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama. Igice cya mbere cyatangiye Apr FC nk’ikipe yari imbere y’Abafana bayo yatakana imbaraga ishaka igitego. Gusa kurundi ruhande Gaadiika FC nayo yanyuzagamo igashaka igitego ariko birangira nta kipe n’imwe ibonye inshundura.

Mu gice cya kabiri cy’umukino APR FC yagarukanye imbaraga zisumbuye kuzo yari yasozanyije igice cya mbere, umutoza Thierry Froger yakuye mu kibuga Ismail Pichou yinjizamo Kwitonda Alain. Ku munota wa 54 APR FC yinjije igitego cyatsinzwe na Bémol Apamu Assongwe, nyuma y’umupira muremure warutewe n’umuzamu Pavelh Ndzila wa APR FC. Amakipe yombi yakomeje gukina APR FC ishaka igitego cya 2, byaje no kubahira Kuko ku munota wa 88 Mugisha Girbert yaje kwinjiza igitego cya 2 nyuma yo kwinjira mu Kibuga asimbuye Bémol Apamu Assongwe.

Muri rusange umukino warangiye ari ibitego 2 bya APR FC k’ubusa bwa Gaadiika FC. APR FC yakomeje kugiteranyo k’ibitego 3-1.

Ku itariki 15 Nzeri APR FC izagaruka mu kibuga mu kiciro cya kabiri cyo gukuranamo kimikino ny’Afurika ikina na Pyramid yo mu gihugu cya Misiri (Egypt) umukino ubanza ukazabera mu Rwanda.

Related posts

Rayon Sports kuri rutahizamu w’Umunye-Congo bigeze ku cyiciro cya gatatu! Icyotezo kuri Luvumbu

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]