APR FC ikubise Police FC yari yaje yakaniye umukino ishimangira ko ishaka kwisubiza igikombe

Kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2024 nibwo babaye umukino wa nyuma w’umunsi wa 17 wa shampiyona urangiye APR FC itsinze Police FC igitego 1-0.

Aya makipe yombi yabashinzwe umutekano yari yaje yakaniye buri imwe ishaka intsinzi,kuko umukino ubanza wa shampiyona wari warangiye APR FC nabwo itsinze Police FC 1-0 bivuze ko uyu mwaka wa shampiyona urangiye Police FC idatsinze APR FC.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana,urugamba rukomeye rwabereye hagati mu kibuga, nubwo Muhajdiri na Abed bari bagoye abasore ba APR FC.

Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiye,umutoza wa Police FC Mashami washakaga kureba uko yabona igitego yahise akora impinduka,aho ku munota wa 59 Kwitonda Ali na Rutonesha bavuye mu kibuga, basimburwa na Nsabimana Eric na Akuki.

APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 62 gitsinzwe na Ruboneka Bosco, ku mupira warutewe na Ombolenga ariko abakinnyi ba Police FC barawugarura usanga Ruboneka waruri imbere y’izamu atera ishoti rikomeye ryahise rivamo igitego.

Police FC yakomeje kwataka cyane ishaka uko yakwishyura icyo gitego yarimaze gutsindwa, nubwo na APR FC yasatiraga ishaka igitego cya Kabiri.

Umukino waje kurangira APR FC itsinze Police igitego 1-0 yahise ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 36 ikaba yahise irusha Police FC ya gatatu amanota 5 mu gihe irusha Musanze FC ya kabiri amanota 4.

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]