APR FC ifite intego zo kuzarenga amatsinda y’imikino Nyafurika yamaze kumenyesha abakinnyi 12 ko itakibakineye

Ikipe ya APR FC iheruka kwegukana igikombe cya 22 cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yatangiye kwitegura umwaka utaha w’imikino aho ifite ikizami kitoroshye cyo kuzarenga amatsinda y’imikino Nyafurika ya CAF Champions League ihuza amakipe yo muri Afurika yabaye aya mbere iwayo.

Iyi kipe imaze imyaka irenga 30 ishinzwe ifite ibigwi n’amateka bikomeye mu Rwanda, kuri ubu yatangiye ibiganiro na bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza ndetse n’Abanyamahanga beza muri Afurika.

Mbere yo gusinyisha abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-2025, ikipe ya APR FC irateganya kuzabanza gutandukana n’abakinnyi yari isanganwe batatanze umusaruro ushimishije, bikaba bivugwa ko abakinnyi bagera muri 12 aribo bari ku rutonde rw’abazerekwa umuryango muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Mu bakinnyi bazatandukana na APR FC haravugwamo Ishimwe Jean Pierre ushobora gutizwa Marines FC, harimo myugariro wo hagati Rwabuhihi Aime Placide na mugenzi we Buregeya Prince wazamukiye mu ikipe y’abato ya APR FC ndetse akaba yari amaze imyaka myinshi ari mu ikipe y’abakuru ya APR FC.

Mu bandi bakinnyi bivugwa ko bazerekwa umuryango usohoka muri APR FC harimo umukinnyi Mpuzamahanga w’Umugande ari we Thaddeo Lwanga, Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Cameroon witwa Apam Asongwe Bemol ndetse n’Umurundi witwa Ndikumana Danny.

Biranavugwa ko umunya-Sudan Shaiboub Eldin Sharaf ashobora gusesa amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje muri APR FC bigendanye n’uko hari amakipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu akomeje kumwifuza kandi yiteguye kumutangaho amafaranga y’umurengera.

Abandi bakinnyi bashobora gusohoka muri APR FC barimo Ndayishimiye Dieudonne bakunze kwita Nzotanga, Niyibizi Ramadhan ndetse n’abandi batandukanye higanjemo abasoje amasezerano ndetse na rutahizamu Bizimana Yannick, aba bakazaba biyongera ku mutoza mukuru Thierry Forger Christian ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa na we akaba yaramaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe muri 30 yose bakinnye.

Mu minsi ishize nibwo Chairman wa APR FC, Afande Richard Karasira yatangaje ko uyu mwaka banyotewe no kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika ndetse bakanaharenga nk’uko mucyeba wabo Rayon Sports yabikoze mu mwaka wa 2018 ubwo yageraga mu matsinda ya CAF Confederations Cup ikayarenga ikagera muri 1/4 aho yasezerewe na Enyimba FC yo muri Nigeria iyinyagiye ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

N’ubwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yiteguye kurekura abakinnyi benshi barenga 10, ni nako iri mu biganiro n’abakinnyi b’ibihangange barangajwe imbere na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Nigeria witwa Ani Elijah watsinze ibitego 15 muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka ushize w’imikino ndetse bikaba byarahise binamuhesha amahirwe yo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.

Related posts

Robertinho utoza Rayon  yatangaje  ko afite ibanga rituma iyi kipe itsinda umuhisi n’umugenzi ushatse kuyitambika

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu