Ambasaderi CG Dan Munyuza yasuye APR FC ayisigira impamba iyiherekeza kuri FC Pyramids

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri, Hon. Amb. CG Dan Munyuza yibukije abakinnyi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC ko bagomba kwitwara neza bagahesha u Rwanda bahagarariye ishema, abizeza kubashyigikira muri kiriya gihugu.

Ni ibikubiye mu butumwa yatanze ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, ubwo yasuraga Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ku myitozo ya nyuma ibanziriza umukino ifitanye na FC Pyramids mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League 2024/2025.

Muri Stade yiswe “30th June Stadium” mu murwa mukuru Caïro wa Misiri, CG Dan Munyuza yahishuye ubutumwa bukubiye mu kiganiro yagiranye n’abakinnyi mu muhezo.

Ati “Abakinnyi nababwiraga y’uko ‘twishimiye ko baje gukinira hano mu gihugu cya Misiri kandi ko tubashyigikiye, ko intsinzi y’abo ari iy’Igihugu cyacu, ari intsinzi y’Abanyarwanda, y’abafana ba APR muri rusange; kandi ko twese Ejo tuyiri inyuma. Nababwiye kandi ko urebye uko umukino w’i Kigali wagenze biduha icyizere cy’uko Ejo nibatanga ibyo bafite byose, bizagenda neza’. Ni ibyo nababwiraga”.

Uyu uhagarariye inyuza z’u Rwanda mu Misiri, yakomeje avuga ko n’ubwo atari Abanyarwanda benshi batuye muri iki gihugu, bazakora ibishoboka byose abari hafi bakagera ku kibuga gushyigikira Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu].

Ati “Iki gihugu cya Misiri ntabwo kirimo Abanyarwanda benshi, ngira ngo twese hamwe turi nk’142, abenshi ni abanyeshuri, hari abari kure ya Caïro kuko hari abari za Alexandria no hirya no hino mu gihugu. Abari hafi twese Ejo tuzaza hano ku mupira gushyigikira Ikipe yacu ya APR FC.”

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda by’umwihariko abaherekeje iyi kipe, yagize ati “Icyo nabwira abafana baje n’abataje, ni uko mu gihe ikipe yagiye hanze baba bakwiye kuyiba inyuma bakayiherekeza kuko iyo abakinnyi bakina babona hari n’ababashyigikira bibatera umurava akenshi bikavamo n’intsinzi.”

Hon. Amb. CG Dan Munyuza, yasoje agaragaza ko “N’abataje ubutaha APR nizajya ijya gukina bajye bayiherekeza, kandi natwe bidutera ishema kuko iki gihugu kirimo abaturage benshi bakunda Umupira w’Amaguru aho iyo babonye natwe ikipe yacu tuyishyigikira, umupira udushimisha, bituma bumva ko igihugu cyacu hari aho kigeze mu Mupira w’Amaguru muri rusange.”

Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuri wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024 mu murwa mukuru Caïro wa Misiri, aho ikipe itsinda uyu mukino w’Ijonjora rya Kabiri ihita yinjira mu matsinda ya CAF Champions League ya 2024/2025.

Hon. Amb. CG Dan Munyuza yibukije abakinnyi ba APR FC ko bahagarariye u Rwanda, bityo ko bagomba gutsinda!

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe