Amaso y’Abanyarwanda bose ari kureba i Huye, APR FC niyo kipe izakina na Mukura Victory Sports Ku isabukuru y’imyaka 60 ya Mukura.

Ikipe ya Mukura Victory Sports ikomeje imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ivutse, yabonye ikipe shya bazakina ariyo APR FC.

Mukura Victory sport yari yaratumiye ikipe ya Geita Gold yo muri Tanzaniya kugirango bazabe ariyo bakina umukino wa gicuti Ku isabukuru yabo y’imyaka 60 bamaze babayeho, gusa iyi kipe byarangiye ibambwiye ko itazaboneka.

Ibi byabaye amahirwe Ku bakunzi ba ruhago nyarwanda kuko ikipe ya Mukura yahise itumira APR FC. APR nk’ikipe ikeneye gukina imikino myinshi mu rwego rwo gupima abakinnyi bayo yahise yemera ubutumire.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023 nibwo uyu mukino w’amateka uzabera I Huye. Amatike ari kugurwa Ku bwinshi aho asanzwe agurirwa, ndetse kuri ubu utinda kuyigura ibazabera I Huye azabibarirwa.

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]