Amakuru yihutirwa Impinduka  ku mukino wa Super Cup uzahuza APR FC na AS Kigali.

Umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup) ugomba guhuza APR FC na AS Kigali, wamaze gukurwa i Huye ushyirwa kuri Stade ya Kigali I nyambirambo.

Tariki ya 14 Kanama 2022 ni bwo hateganyijwe uyu mukino uhuza ikipe yatwaye shampiyona ndetse n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro.

Kuri iyi inshuro uzahuza APR FC yegukanye shampiyona ya 2021-2022 na AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2022.

Ni umukino wari uteganyijwe kuzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye saa 18h ariko ukaba wamaze kwimurirwa kuri Stade ya Kigali saa 15h nk’uko bigaragara mu ibaruwa umunyamabanga wa FERWAFA w’umusigire, Iraguha David yandikiye amakipe ya AS Kigali na APR FC.

Uyu kandi ukazaba ari umukino ubanziriza shampiyona ya 2022-23 kuko tariki ya 19 Kanama izahita na yo itangira.

Related posts

Nahitamo gukina na Rayon Sports inshuro 5 aho gukina na Rutsiro FC cyangwa Etincelles_Umutoza wa Amagaju yishongoye kuri Rayon

Rayon Sports yongeye gutuma abagabo badapfumbata abagore babo!

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?