Amakuru meza umunyarwanda Irvyn Lomami yazamuwe mu ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa.

Irvyn Lomami ufite amaraso y’ababyeyi b’Abanyarwanda yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya Olympique Lyonnais ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa, Ligue I.

Uyu musore w’imyaka 18 ukina nka myugariro uca ku ruhande rw’iburyo ni umwe mu bazifashishwa n’iyi kipe izwi nka Lyon cyangwa OL muri shampiyona ya 2022/23.

Muri Kamena 2022, ni bwo Irvyn Lomami yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe y’igihangange mu Bufaransa.

Uyu mukinnyi yishimiwe cyane n’Umutoza wa Lyon, Peter Sylvester Bosz, wahise afata icyemezo cyo kumuzamura mu ikipe ya mbere.

Irvyn Lomami yari asanzwe ari umwe mu bakinnyi bagenderwaho mu bwugarizi bw’ikipe ya kabiri ya Lyon.

Mu mwaka w’imikino ushize, Irvyn Lomami yakinnye imikino 18 ya shampiyona. Ikipe ye yasoje iri ku mwanya wa 10.

Iterambere rya Lomami ririhuse cyane, kuko umwaka ushize ni bwo yazamuwe muri Lyon y’abatarengeje imyaka 19 [U-19] mu ikipe ya kabiri [Team B] ari naho yagaragarije ubushobozi bwe.

Lomami yavukiye mu Bufaransa ku babyeyi b’Abanyarwanda. Kugeza ubu yemerewe gukinira igihugu icyo aricyo cyose, nubwo amahitamo ye atarayatangaza.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda