Amakuru meza kubari bafite ikibazo cy’ahantu bazarebera umukino wa APR FC na Rayon Sports

Umukino wa APR FC na Rayon Sports utegerejwe mu mpera ziki cyumweru tariki 29 Ukwakira washyushye hakiri kare. Ubu amakuru meza agezweho ni uko uyu mukino uzaca kuri Televiziyo y’igihugu RTV.

Nubwo bitrashyirwaho akadomo RBA na Rwanda Premier League bishobora kurangira iki cyumweru basinyanye amasezerano yimikoranire. Ibyo ariko ntacyo bizabangamira ku mukino wa APR FC na Rayon Sports kuko wo byamaze kwemezwa ko uzaca kuri Televiziyo Rwanda.

Uzaba ari umukino w’umunsi wa 9 muri shampiyona y’u Rwanda, APR FC iri kumwanya wa 2 kurutonde rwa shampiyona n’amanota 17 mu gihe Rayon Sports iri kumwanya wa 5 n’amanota 12 mu mikino irindwi bamaze gukina.

Uyu mukino uzabera kuri sitade ya Kigali Pele i saa 15h00.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda