Amakuru mashya : Nyuma yo gutumiza ubuyobozi bwa Rayon Sports na Intare FC ikumva impande zombi bidasubirwaho Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA ifashe umwanzuro wo gutera mpaga ikipe yateje akavuyo maze irenganura iyo benshi batakekaga

Komisiyo y’Ubujurire y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yamaze gutera mpaga Rayon Sports iyisezerera mu Gikombe cy’Amahoro maze Intare FC zikomeza muri 1/4 nyuma y’uko bashakaga kurenganya iyi kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri.

umukino wa Rayon Sports na Intare FC uba warabaye ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 ariko kubera ko Stade Muhanga yari kuwakira hari kubera umunsi w’abagore byatumye mbere y’amasaha 24 ibwira FERWAFA ko izakirira mu Bugesera, babikojeje Intare FC zirabyanga kubera ko nta masaha 48 yari arimo nk’uko amategeko abiteganya.

Nta kintu FERWAFA yabwiye Rayon Sports kugeza ku wa Gatatu irimo yitegura kujya ku mukino yandikiwe ibaruwa iyibwira ko umukino usubitswe kuko ikibuga kiri bwakire uwo mukino hari bubere imikino 2 (n’uwa APR FC na Ivoire Olympique niho wabereye) kandi bikaba byarashobokaga kugera mu minota yinyongera na penaliti kandi kikaba nta matara gifite.

Bamenyesheje iyi kipe ko umukino wimuriwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023 ikaba ifite kugeza Saa Sita z’amanywa yamaze gutanga ikibuga kizakira umukino. Rayon Sports yahise isezera mu irushanwa ngo kubera ko riteguranye akajagari.

Bukeye bwa ho ku wa Kane yahise yandika ivuga ko nyuma y’ibiganiro na FERWAFA yemeye kugaruka mu gikombe cy’Amahoro.

Tariki ya 25 Werurwe 2023, FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Bugesera Saa Cyenda z’amanywa
inabimenyesha Intare FC na Rayon Sports.

Intare zikaba zarateye utwatsi iki cyemezo zafashe nk’agasuzuguro, zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko mu gihe cyose zitamenyeshejwe impamvu uyu mukino utabaye itariki yari iteganyijwe, zititeguye kuwukina ahubwo FERWAFA yazaba ari yo ikina na Rayon Sports.

Iti “Twasanze iby’umukino uteganyijwe mu ibaruwa no137/FERWAFA/2023 twe bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo, impande zitabiriye zikaba ari zo zizawukina.”

FERWAFA yahise ikuraho uyu mukino ndetse ihita itumira mu nama perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele na perezida wa Intare FC, Gatibito ariko Gatibito ntiyigeze aboneka muri iyi nama yari iteganyijwe ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023 Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA ikaba yatumijeho Rayon Sports na Intare FC ku biro bya FERWAFA kugira ngo yumve impande zombi inagendeye ku byavuye muri Komisiyo ishinzwe amarushanwa ubundi ifate umwanzuro.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko inama yahuje Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA, Rayon Sports na Intare FC yanzuye ko ikipe ya Rayon Sports isezererwa mu Gikombe cy’Amahoro maze Intare FC igakomeza muri 1/4 aho izacakirana na Police FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda