Amakipe hano mu Rwanda akomeje kwitegura, Gasogi united yatsinze amagaju iha ubutumwa Rayon Sports, Sunrise yakinnye na Muhazi United

Ku munsi wejo hashize tariki 12 kanama amakipe atandukanye hano mu Rwanda yakinaga imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’umwaka utaha w’imikino 2023-2024, izatangira tariki ya 18 Kanama.

Ikipe ya Gasogi united yari yafashe urugendo yerekeza mu majyepfo y’u Rwanda iya gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’Amagaju. Mu mukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya karere ka Huye warangiye Amagaju atsinzwe na Gasogi united ibitego 2-0. Nyuma y’umukino Gasogi united yatangaje ko nubwo Rayon Sports yatsinze APR FC yo itabyitayeho ndetse ko ku mukino ufungura shampiyona Rayon Sports izahabwa ubutumwa bukomeye.

Undi mukino wa gicuti wabaye wahuje ikipe zo mu Ntara y’Uburasirazuba, ikipe ya Sunrise yakinaga na Muhazi United birangira abasore ba Sunrise barimo Habamahoro Vincent na Yafesi Mubiru bayifashije gutsinda Muhazi United ibitego 2-0.

Uyu munsi nabwo haraza kuba imikino 2 ya gicuti aho kiyovu Sports irakina na El Merreikh kuri Kigali Pele stadium i Saa 15h00. Mukura Victory Sports yo iherereye mu gihugu cy’Uburundi iraza gukina na Le Mesage Ngozi FC kuri sitade Urukundo i Saa 15h00.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda