Amajyaruguru: Imikino y’Umurenge Kagame Cup yashojwe,Musanze yiganza mu gutwara imidali myinshi.

 

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 17 Gashyantare 2024 nibwo hashojwe Amarushanwa Umurenge Kagame Cup 2023-2024 ku rwego rw’Intara, aho imikino ya nyuma yabereye mu Karere ka Gicumbi.

Aya marushanwa yasojwe hakinwa imikino itandukanye, irimo imikino y’amaboko (Basketball na Volleyball), umukino w’abafite ubumuga (Sitball), gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare, gusimbuka urukiramende no gukina igisoro, yitabiriwe n’abagore n’abagabo.

Mu kwiruka ku maguru basiganwe muri metero no mu birometero bigiye bitandukanye harimo mu 100m, 400, 1500m, 10km na 15km” aho bakoreshaga umuhanda wo kuri Stade ya Gicumbi.

Abasiganwa bakoreye kuri Stade ya Gicumbi

Mu yindi mikino irimo gusimbuka urukirampende ndetse no kubuguza igisoro nabyo byabereye kuri iyi Stade.

Abasiganwa bakoresheje amagare bakoreshaga umuhanda uva kuri Stade werekeza mu Murenge wa Miyove.

Abasiganwa ku magare berekeje mu Miyove

Umukino w’Abantu bafite ubumuga wa Sitbal wabereye ku kibuga cya Gacurabwenge.

Rulindo yakinaga na Gicumbi

Naho imikino y’amaboko n’intoki ya Basketball na Volleyball ibera ku kigo cy’Amashuri cya GSNDB na Kaminuza ya UTAB.

Umukino w’amaboko wa Volleyball

 

Umukino wa Basketball wabereye muri GSNB ahazwi nko muri Sociale

Uko amakipe yatwaye ibihembo.

Muri Volleyball mu bagore ikipe y’Akarere ka Gicumbi yatwaye igikombe itsinze iya Musanze.Iyi kipe yo muri Gicumbi niyo yanatwaye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’igihugu umwaka ushize,ikaba ikinamo umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi Madame Uwera Parfaite.

Iyi kipe yatwaye igikombe ikinamo Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi by’Agateganyo,Uwera Parfaite

Naho mu bagabo Musanze yigaranzuye Gicumbi iyitwara igikombe.

Muri Basketball,ikipe y’Akarere ka Musanze yatwaye ibikombe byose aho, mu bagabo yatsinze Gicumbi naho mu bagore itsinda Rulindo.

Musanze iheruka gutwara igikombe ku rwego rw’igihugu yisubije icy’Intara

Mu mukino w’Abantu bafite ubumuga,wa Sitball , mu bagabo igikombe cyegukanwe na Gicumbi yari iyobowe na Nyirimanzi Philbert usanzwe ari umutoza w’imikino y’abantu bafite ubumuga muri aka Karere, naho mu bagore ikipe y’Akarere ka Rulindo niyo yatwaye igikombe.

Mu mukino w’umupira w’amaguru wo wabaye kuri iki cyumweru ikipe y’Umurenge wa Base,yo mu karere ka Rulindo yatsinzwe n’ iyo mu karere ka Musanze,mu bagabo.

Musanze yegukanye igikombe mu bagabo

Naho mu bagore Umurenge wa Nyamiyaga yo muri Gicumbi utsinda kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1, iyo mu murenge wa Kagogo yo mu karere ka Burera.

Nyamiyaga niyo yatwaye igikombe itsinze ikipe yo muri Rulindo mu mupira w’Amaguru

Mu butumwa bwatanzwe n’umunyamabangashingwabikorwa Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye abitabiriye imikino.

Nzabonimpa Emmanuel, Umunyamabanganshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru niwe wari umushyitsi mukuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Nzabonimpa Emmanuel, ni we wari umushyitsi mukuru, imikino yitabiriwe n’abandi bayobozi banyuranye bo mu turere twose tw’amajyaruguru n’inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gicumbi n’abakozi b’Intara.

Abakobwa ba Nyamiyaga bishimira igikombe

Akarere ka Musanze niko katwaye imidali myinshi muri iyi Ntara.

Uko uturere twatwaye imidali mu mikino yihariye muri rusange:

1. Musanze: 17

2. Rulindo: 11

3. Gicumbi: 8

4. Burera: 3

5. Gakenke: 2

Guverineri Mugabowagahunde Maurice ashyikiriza Captain igikombe

Mu mikino isoza Amarushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’igihugu mu mwaka ushize wa 2022-2023, Intara y’Amajyaruguru yahacanye umucyo kuko yaje ku mwanya wa mbere, aho yabonye ibihembo, birimo ibikombe bitanu, birimo icy’umukino w’intoki Basketball, mu bagabo n’abagore byegukanwe n’amakipe yo mu Karere ka Musanze, icy’umupira w’intoki (volleyball) mu bagore cyegukanwe n’ikipe yo mu Karere ka Gicumbi, ndetse n’igikombe cyahawe Intara y’Amajyaruguru kubera ko yahize izindi mu gusiganwa ku magare mu bagore ndetse n’igikombe cyahawe Intara yitwaye neza, na cyo cyatashye mu Majyaruguru.

Mu bindi bihembo, iyi Ntara yegukanye, birimo imidari cumi n’itandatu, yabonetse mu mikino yo gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare ndetse no gukina igisoro.

Muri iyo midari, harimo ine ya zahabu, itanu ya feza n’imidari irindwi y’umuringa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’agateganyo Uwera Parfaite nawe ari mu bakinnye
Abafana bari benshi kuri Stade Ikirenga I Shyorongi
Guverineri Mugabowagahunde Maurice ashyikiriza Captain wa Nyamiyaga ya Gicumbi igikombe
Imikino yitabiriwe n’abayobozi

Ivan Damascene Iradukunda kglnews.com I Gicumbi

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda