Amahano muri Nyanza, Umusore yishe umuturanyi we . Inkuru irambuye

Ibiro by’ Akarere ka Nyanza

Mu Mudugudu wa Bwambika mu Kagari ka Gasoro , mu Murenge wa Kigoma wo mu Karere ka Nyanza , haravugwa inkuru y’ umusore ukekwaho kwica umugore baturanye witwa Nyirashikama Immaculee amutemesheje umuhoro, aya mahano yabaye ahagana saa sita n’ igice z’ amanywa kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2022.

Amakuru avuga ko uwo musore usanzwe azwiho ubujura yagiye kwiba kwa Nyirashikama asanga badahari , yinjira mu nzu ariko hashize akanya uyu mugore aba araje avuye guhinga amusangamo.

Mukantaganzwa Brigitte , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kigoma , yavuze ko amusanga mu nzu yamwatse umuhoro yari afite arawumutemesha. Ati”Umugore yahise aza avuye mu mirimo yo guhinga, amusanga mu nzu maze (umusore) amwaka umuhoro yari afite arawumutemesha.”Uyu muyobozi yakomeje avuga ko akimara kumutema mu mutwe , umusore yahise ahunga amusiga aho.

Nyirashikama w’ imyaka 57 y’ amavuko yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza ngo avurwe ariko agezeyo ahita yitaba Imana. Abaturage bafatanyije n’ ubuyobozi n’ inzego z’ umutekeno bashakisha uwo musore , birangira afashwe.

Uyu musore kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango. Umurambi wa Nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’ ibitaro bya Nyanza.( Source: Igihe.com)

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda