Amagambo Robertinho yatangaje kuri Rayon Sport yahahamuye amakipe yo Murwanda. Ese yavuze iki? Soma inkuru irambuye witonze!

Ku wambere w’iki cyumweru, nibwo habaye umunsi mukuru abafana ba Rayon Sport bari bamaze igihe kinini cyane bategereje umunsi bise uw’igikundiro. uyumunsi nibwo ikipe ya Rayon Sport yerekanye abakinnyi bashyashya yaguze ndetse inagaragaza abo izifashisha mumwaka w’imikino ndetse n’abafana bagaragaza gahunda yabo mumwaka utaha w’imikino. umunsi wari udasanzwe waje gusozwa n’umukino karundura wahuje ikipe ya Rayon Sport na Vipers Fc yatwaye igikombe cya Championa muri Uganda maze umukino uza kurangira ikipe ya Vipers itsinze Rayon Sport igitego kimwe kubusa.

Nyuma y’uyumukino wari ishyiraniro, uwahoze atoza ikipe ya Rayon Sport ariko kurubu akaba asigaye atoza ikipe ya Vipers Robertinho yaje kubazwa n’itangazamakuru icyo yabwira abakunzi ba Rayon Sport bakimukunda ndetse banaho bifuza ko uyumugabo yagarua kuba yatoza iyikipe ikundwa na benshi hano mu Rwanda, uyumugabo yatangiye ashimira ubuyobozi bw’amakipe yombi haba Rayon Sport ndetse na Vipers ngo kuba baratekereje bagasanga ko uyumukino ukwiriye kuba maze uyumugabo akongera kubona amahirwe yo kugaruka hano mu rwanda aho we yita ko ari murugo.

Uyumugabo kandi yakomeje ashima ubuyobozi bwa Rayon Sport avugako kubwe uko abibonye ari ikipe idasanzwe, ifite abatoza babahanga ngo ndetse byakarusho bamenyereye umupira wo Murwanda, ariko aza kongeraho ko ikipe abonye nshya iteye ubwoba. yagize ati:” Ni ibyishimo bidasanzwe kongera kubona ikipe yanjye(yavugaga Rayon Sport) yagarutse mubihe bidasanzwe. aba bakinnyi ba Vipers bamaranye hafi umwaka n’igice abashya biyongereyemo ntibarenga 3 ariko ikipe itaramenyerana ikinanye bwambere ikaduhagama ndetse ikaturusha kuri ururwego? iki ni ikimenyetso ko iyikipe ya Rayon Sport izaba ari ikipe iteye ubwoba umwaka utaha w’imikino. ntagushidikanya aba bakinnyi bato nabonye bafite ishyaka ringana kuriya bazaha ibyishimo abakunzi b’ubururu n’umweru. andi makipe niba atariteguye bihagije azahura nakaga gakomeye.”

Ayamagambo yakiriwe neza nabakunda ikipe ya Rayon Sport ndetse banemeza ko kurubu biteguye bihagije, haba mumifanire mishya, haba mugutanga imisanzu ndetse ngo haba no guha ikipe imbaraga zabo bagashimangira ko ikipe ya Rayon Sport ariyo kipe ikomeye kurusha izindi mu Rwanda ko ndetse amateka yabasha gukora ntayindi kipe nimwe yabasha kuyakora muri iki gihugu.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda