Amafoto ya Zari Hassana uri mu Rwanda akomeje gutuma abantu bacika ururondogoro ku mbugankoranyambaga zitandukanye.

Umuherwekazi w’umunyamideri ukomoka mu gihugu cya Uganda akomeje gutuma abantu bacika ururondogoro bitewe no kubona amafoto ye amugaragaza nk’umuntu ushaje bitandukanye nuko bari bamuzi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu 4 nibwo uyu muherwe kazi yasesekaye mu Rwanda aho yaje mu gitaramo cyo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2023 yise All White Party.

Akigera mu Rwanda yakiriwe n’ibitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda.

Uyu mugore kuri ubu w’imyaka 42, mu mafoto bagiye bamufata, yagendaga amugaragaza ko akuze, ibi bitandukanye n’amafoto yarasanzwe anyuza ku mbuga ze nkoranyambaga amugaragaza nk’umuntu muto.

    Imwe mu mafoto akomeje guca ibintu.

Aya mafoto akigera hanze yatunguye abantu benshi, aho bari basanzwe bamubona nk’umugore ugifite itoto mu maso ibi byaje gutuma abantu bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga