Amafaranga ya Papa Cyangwe yaba agiye guhira ubusa? Dore ibibazo indirimbo ye nshya ”It’s okay” yateje

Indirimbo nshya y’umuhanzi Papa Cyangwe yateje ibibazo ku buryo amafaranga uyu muhanzi yaba yarayishoyeho akora amashusho yayo ashobora kuba agiye guhira ubusa. Muri iyi ndirimbo afatanyijemo n’umuraperi Fireman wo mu itsinda rya Tuff Gang hagaragaramo umukobwa bivugwa ko atari yuzuza imyaka y’ubukure nk’uko umubyeyi we yabyandikiye Papa Cyangwe ndetse agahita anamusaba gusiba amashusho y’iyo ndirimbo.

Ni amakuru aje nyuma y’amasaha macye indirimbo igiye hanze aho umubyeyi w’umukobwa witwa Gaga ugaragara muri aya mashusho yandikiye Papa Cyangwe akamusaba gusiba byihuse aya mashusho agaragaramo umukobwa we yivugira ko ataragira imyaka y’ubukure.

Inkuru dukesha igihe ivuga ko mu gihe uyu muhanzi yatindiganya gusiba aya mashusho y’iyi ndirimbo byarangira yiyambaje ubutabera.

Mu butumwa uyu mubyeyi wa Gaga yandikiye Papa Cyangwe amusaba kumukurira umwana mu mashusho y’indirimbo ye, yagize ati ” icyo nkeneye ni ukukubwira ko ndi umubyeyi w’umwana wakoresheje muri iyo video, umwana wanjye yitwa Grace nkeneye ko umukura muri iyi ndirimbo kuko ntabwo abyemerewe ku myaka afite”.

Ku rundi ruhande Papa Cyangwe we avuga ko uyu mukobwa ariwe wamwisabiye ko yamushyira mu mashusho y’indirimbo ye kuko abikunda akaba anafite izindi yagaragayemo. N’ubwo avuga ibi ariko uyu muhanzi nawe yivugira ko yagize gushidikanya ku myaka y’uyu mukobwa ariko amubajije amubwira ko afite imyaka y’ubukure.

Papa Cyangwe avuga ko aba babyeyi b’uyu mukobwa uretse kuba bashaka kumugeza muri RIB, ubu ngo bari no gukora ibishoboka byose bamurega kuri youtube kugirango amashusho y’indirimbo ye asibwe kuri uru rubuga. Indirimbo ” it’s okay ” ni iya Papa Cyangwe yafatanyijemo n’umuhanzi Afrique ndetse n’umuraperi Fireman wo muri Tuff Gang.

Related posts

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi

Toni Kroos asigaje imikino 8 yo gukina umupira w’amaguru

AS Muhanga yambuye Espoir FC ibintu n’abantu! Hakurikiyeho iki?