Aline Sano yashyize hanze indirimbo nshya

Umuhanzikazi Aline Sano yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya amaze iminsi ateguza abafana, akaba yarayise Biryoha bisangiwe.

Ni indirimbo yise Biryoha bisangiwe yashyize hanze kuri uyu wa 3 nyuma y’amasaha make yaramaze ayiteguje abafana be.

Yabanje kuyiteguza abafana be

Iyi ndirimbo ikaba yaratunganyijwe na producer Prince Kiiz ukomeje kugenda yigaragaza cyane muri iyi minsi mu muziki nyarwanda uherutse no gutwara igikombe cya producer w’umwaka(Best producer of the year).

Ni indirimbo ashyize hanze nyuma yo gukubuka muri Namibia aho yakoreye igitaramo kiza mu iserukiramuco yari yatumiwemo cyabaye tariki ya 19 Ukuboza 2023.

Aline Sano akaba yaraherutse gushyira hanze Album ye ya mbere yise RUMURI igizwe n’indirimbo zigera ku 8 harimo iyitwa Mwiza, positive n’izindi .

Related posts

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi

Toni Kroos asigaje imikino 8 yo gukina umupira w’amaguru

AS Muhanga yambuye Espoir FC ibintu n’abantu! Hakurikiyeho iki?