Akari kumutima wa Mucyo Didier Junior Katumye atangaza amagambo akomeye nyuma yo guhesha intsinzi Rayon Sport imbere ya Rutsiro. Ntucikwe!

Hashize iminsi itari myinshi ikipe ya Rayon Sport itangiye imyiteguro ya Championa nyuma yuko yari yaje kumwanya wa 4 mumwaka ushize w’imikino.kwitegura yakoze nuko yatangiye igura abakinnyi beza ba hano imbere mu gihugu biganjemo abakiri bato ariko nyine bashoboye, ariko benshi mubakurikirana umupira wo murwanda bumvaga iyikipe igiye kugusha ishyano kuberako andi makipe yarari kugura abakinnyi badasanzwe, ndetse benshi mubanyamakuru bavugagako ibyo ikipe ya Rayon Sport yakoze ntacyo bizamara ko ahubwo noneho ishobora kuba yikozeho bikomeye cyane.

Kumunsi wejo, nibwo imikino ya Championa yatangiraga maze ikipe ya Rayon Sport iza gutangira ikina na Rutsiro FC. uyumukino waje kuba ku isaha ya saa kumi nebyiri niminota mirongo itatu, wari witabiriwe bidasanzwe abafana ba Rayon Sport bari benshi cyane ndetse mumifanire mishya idasanzwe, bigeze kumunota wa27 nibwo abakunzi ba Murera(Rayon Sport ) Baje kwinaga ibicu bwambere babifashijwemo n’umurundi Eric Mbirizi. ibi byaje guha akanyabugabo aba bakinnyi ndetse n’abafana ba Rayon Sport ndetse biza kurangira igice cyambere ikipe ya Rayon Sport ariyo iyoboye ifite icyo gitego. ubwo bagarukaga mugice cya2, umukino wari ishiraniro noneho bimwe abantu basekaga iyikipe ko mugice cya2 iba yananiwe, noneho yagarutse imeze nkiyamaze kwisiga urusenda.

Nubwo ibyo byose byabaye ntabwo byabujije ikipe ya Rutsiro kwishyura cyagitego kumunota wa 55. ibi byarushijeho gukomera ikipe ya Rayon Sport yataka bidasanzwe kugeza ubwo haje kubaho koroneri maze ubwo umunya Kenya Paul Were yatera iyo koroneri yaje gusanga Umusore ukiri muto ahagaze neza maze aza guhita arangiriza umupira murucundura maze abafana ba Rayon Sport binaga mubicu bwa2 banishimira iyintsinzi.

Uyumusore Mucyo Didier Junior yaje gutangaza ko kurubu aribwo yumva yinjiye muri Rayon Sport ndetse yatangaje agira ati:” mubyukuri biba bigoye ko wakwemeza abantu mugihe batabona umusaruro muri wowe, ryarikuba ari idene njyewe na bagenzi banjye twarikuba tugiyemo aba bafana iyo tudatsinda uyumukino n’imbaraga zose bashyizemo kugirango baze kudushyigikira. kubwanjye ndanezerewe cyane ko mbashije kwinjira muri Rayon Sport muburyo nabyifuzagamo bwo kubaha intsinzi kumukino wambere, ndetse ndashimira Perezida wa Rayon Wangiriye icyizere akampa amahirwe kandi ndashimira abafana ba Rayon Sport bagaragaje kudushyigikira nukuri ntimuzabyicuza. mwitegure ko uyumwaka muzahora muri ibicu. ” ngayo amagambo uyumusore yaje kuba ashyira hanze ndetse yunga murya benshi bemezako iyikipe izaba idasanzwe muri uyumwaka w’imikino.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda