Akamwenyu ni kose: Kuva uyu mwaka watangira , nibwo bwa Mbere ibiciro ku masoko byagabanutse mu buryo budasanzwe

Ibiciro Ku masoko byagabanutse kuva uyu mwaka watangira ni bwo bwa mbere

 

 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko ibiciro ku masoko mu Ugushyingo 2023 byiyongereyeho 9,2% ugereranyije n’Ugushyingo 2022.Ni ubwa mbere ibiciro bigabanyutse cyane guhera mu mpera z’umwaka ushize, ukurikije imibare itangazwa na NISR buri kwezi.Mu Ukwakira 2023 ibiciro ku masoko byari byiyongereyeho 11,2%.

NISR yatangaje ko mu kwezi kw’Ugushyingo 2023, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 17,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,3% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 6,4%.Ugereranyije Ugushyingo 2023 n’Ugushyingo 2022, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 6,9%.

Ugereranyije Ugushyingo 2023 n’Ukwakira 2023, ibiciro byagabanutseho 1%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,3%.Mu byaro, mu Ugushyingo 2023 ibiciro mu byaro byiyongereyeho 9,6% ugereranyije n’Ugushyingo 2022. Ibiciro mu kwezi kw’Ukwakira 2023 byari byiyongereyeho 14,1%.

Mu minsi ishize ibirayi biri mu byo abaturage binubiraga ko igiciro cyabyo cyazamutse cyane, nyamara biri mu biribwa bikoreshwa cyane n’Abanyarwanda.Nk’ibirayi bizwi nka Kinigi byigeze kugura hejuru ya 1200 Frw ku kilo ariko ubu biri kugura hagati ya 500 Frw n 550 Frw, mu gihe ibisanzwe hari n’ibiri kugura 300 Frw ku kilo.

Ibiciro Ku masoko byagabanutse kuva uyu mwaka watangira ni bwo bwa mbere

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro