Agahinda n’ umubabaro byendaga kubica ,  dore abasitari 5 bakatiwe mu rukundo,  bibabaza imbaga nyamwinshi , kubera ukuntu bakundwa

Abenshi mu byamamare nyarwanda bakunze gushyira ku karubanda ubuzima bwabo, bakoresheje imbugankoranyambaga aho usanga imibereho yabo yaba ari uy’urukundo ndetse n’ubuzima busanzwe imenywa nabenshi.Muri iyi nkuru tugiye kuraruka ku byamamare nyarwanda Bitanu byakatiwe mu rukundo, bikagaragariza rubanda agahinda n’umubabaro nyuma y’itandakana , aho usanga abenshi barahibye indirimbo ijyanye n’umubabaro batewe nabo bakundaga abandi bakandika ibitabo by’urungendo rwabo mu rukundo .

Nubwo bose tutabavugaho tugiye kugaruka kuri 5 bavuzwe cyane mu myidagaruro y’u Rwanda mbere y’urukundo rwabo na nyuma y’urukundo rwabo.

5.Miss Mutesi Kayibanda

Ku mwanya 5 haza Nyampinga w’u Rwanda 2012, Miss Mutesi Kayibanda Aurore watandukanye na Mbabazi Egide bari bamaze imyaka isaga 15 bari mu munyenga w’urukundo , dore ko banabihamirije rubanda , ubwo uyu musore yateraga intabwe akambika Miss Aurore impeta amusaba ku mubera umugore ndetse nyuma bakaza kubana mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore.

Iyi Couple yabo yari kunzwe cyane mu myidagaruro nyarwanda bitewe n’ukuntu bose bakunda kugaragarizanya urukundo bifashijije imbugankoranyamga zabo, ndetse n’amafoto yabo bakundaga gusakaza bari mu bihe byiza aho bari batuye muri Amerika.Muri Gashyantare 2021 nibwo inkuru zasakajwe bivugwa ko Kayibanda Aurore n’umugabo we Mbabazi Egide baratandukanye, gusa Nyuma Miss Mutesi Aurore Kayibanda aza kubihamiriza Ally Soudy mu kiganiro bagiranye ku rubuga rwa Instagram aho yavuze ko iby’urugendo rw’urukundo rwabo byashyizweho akadomo.Icyo gihe kandi yavuze ko agiye kuzandika n’igitabo gikubiyemo inkuru ye y’urukundo aho hazaba harimo n’inkuru mpamo y’icyo bapfuye na Egide yakundaga cyane.

Mutesi Kayibanda Aurore na Mbabazi Egide bahuye bwa mbere muri 2006 bahuriye mu kirori cy’isabukuru, baje gusa n’ababurana bongeye kuvugana muri 2009 Egide amubwira ko yagiye muri Amerika, bakomeje kuvugana kugeza na Aurore agiye muri Amerika ari nabwo urukundo rwabo rwakomeye kugeza muri Nyakanga 2018 bakoze ubukwe.Kuri ubu Miss Mutesi Kayibanda Aurore yabonye undi mukunzi ndetse yanamwambitse impeta amusaba kuzamubera umugore , kuri ubu bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.

2.Queen Cha

Mugemana Yvonne wamamaye mu muziki w’u Rwanda ku izina rya Queen Cha wakundanye na Dj Cox igihe cy’imyaka 6 , nawe n’umwe mu basitari bagaragaje gahinda batewe n’urukundo kuko icyo gihe yahise ahimba indirimbo arimo amagambo y’amaganya.Ibi Queen Cha yabigaragaje mu ndirimbo yasohoye nyuma y’iminsi 3 amaze gutandukana yitwaga “I feel alone “ aho yavuga ko yamuciye inyuma ku nshuti ze zahafi bikamutera agahinda, gakomeye.

Icyo gihe batandukana Queen Cha yavuze ko ‘hari impamvu ikomeye’ yatumye bafata umwanzuro wo gutandukana mu rukundo. Gusa icyo gihe yirinze kwerura icyo bari bapfuye n’ubwo beshi bakimenyee agisohora iriya ndirimbo .Yagize ati “Impamvu twatandukanye irahari, ariko sinayivuga. Twahisemo kubigira ibanga hagati yacu. Ntabwo nagusobanurira ngo twapfuye ikintu runaka, ni byiza ko biguma hagati yacu.Aba bombi bakundanye biga mu ishuri rimwe mu ishami ry’ubuhinzi, agashami k’ibinyabuzima no kubibungabunga ‘Zoology and conservation’.

3.Miss Vanessa Raïssa Uwase

Ku mwanya w’agatatu haraza Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, nawe wakatiwe n’umukunzi we w’umuherwe wo muri Congo wari wanamwambitse impeta amusaba kuzamubera umugore.

Mu butumwa yasangije incuti ze kuri WhatsApp (Status), Miss Uwase Vanessa yari amaze iminsi mu bihe bikomeye, nyuma yo gutandukana na Putin Kabalu, umuherwe w’Umukongomani bari bamaze igihe mu rukundo, yemeje ko yagerageje kwiyahura.Miss Vanessa muri Status, yavuze ko iyo hataza kuba umuvandimwe we na nyina umubyara yakabaye yararangije ubuzima bwe ku Isi ku gicamunsi cyo kuwa mbere. Ati:

Iyo ataba mama n’umuvandimwe wanjye, nari kurangiza ubuzima bwanjye kuri iki gicamunsi. Ndananiwe kandi ndarwaye cyane! Singishaka kuba kuri iyi Si ukundi. Mbisubiyemo…iyo bitaba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye ntashaka kubabaza, nakabaye nagiye uyu munsi.

Miss Vanessa Raïssa Uwase yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa Instagram yakunze gushyiraho amafoto yerekana impano zihenze, ingendo n’ibiruhuko yagiye agirana n’umuherwe Kalabu bagiranye ibihe byiza.

Kabalu Putin na we azwi kuri Instagram nk’umucuruzi ukize ufite ibigo bitandukanye by’ubucuruzi mu bihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzaniya aho atuye ubu.

Mbere yo gufata cyemezo giteye ubwoba cyo kwiyambura ubuzima, amakuru ko Vannessa yari yagiye muri Tanzania mu rugendo rwari rugamije gutsura umubano n’uriya mukunzi we, gusa agatungurwa no gusanga yarabivuyemo burundu.Miss Vanessa Raïssa Uwase yatandukanye n’umukunzi we, mu gihe muri 2019 ubwo yagiraga Isabukuru y’amavuko, yari yamukoreshereje ibirori bihenze binarangira amwambitse Impeta y’Urukundo, ku buryo byari bizwi ko bazarushingana.

2.Safi Madiba

“Wampoye iki ko narinziko tutazizigera dutana” Safi Madiba n’umwe mubahanzi utarahiriwe mu rukundo kuko abakunzi be bose yagerageje kwereka rubanda bamuteye agahinda.Uyu muhanzi yagaragaje agahinda yatewe no Gukatirwa na Butera bavuzwe mu rukundo gihe kirekire mu ndirimbo yakoranye nabagenzi be bo muri Urban boyz

1.Asinah Mukanise
Asinah Mukanise wakundanye na Riderma imyaka 8 , nyuma bakaza gutandukana nawe uza ku mwanya wambere mu basitari nyarwanda bakatiwe mu rukundo bagaragariza rubanda agahinda nyuma.

Mu myaka 8 Gatsinzi Emery (Riderman) na Mukasine Asinah bahoranaga ibineza neza ku maso, babagaho mu munezero ku bwo kugendera mu munyenga w’urukundo no guteteshanya. Ubumwe n’urukundo rwabo, byamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ariko ibyari ibyishimo bivamo amarira kuri Asinah.

Ubutumwa bw’ibyiyumvo bya Asinah nyuma yo kubura Riderman buragira buti:

Mu by’ukuri ndagirango mbwire abatekerezako ngiye kwicwa n’agahinda ko bishoboka kuko nakunze Emery peee nta buryarya kandi n’ubu ndacyamukunda nkurikije ko uwo umutima wizeye ugakunda kukuvamo nubwo bishoboka ariko bifata igihe.Abatekerezako nzicwa n’agahinda birashoboka igihe gito kuko nabapfakaye bakomeza ubuzima nkanswe njye ukimubona hafi ariho nabyo ni umugisha ariko agahinda karahinda nyuma kagashira ntimwibeshye.

Biriya bibaho hari benshi bababaye, banyuze muri byinshi bibabaje kurusha ibyanjye. Kuba twari tuzwi we ari n’umustar ngirango niyo mpamvu byabaye ibitangaza […] Sinjye wa mbere sinajye wanyuma. Abatekereza ko Gatsinzi abaye umwanzi wanjye baribeshya kuko siko biri ,ni inshuti namenye cyane twagiranye amabanga menshi, twasangiye akabisi n’agahiye donc twarabanye turaziranye ariko inzira zitandukanye zintunguye sinabyiteguraga n’ubu ndacyamukunda kuko urw’ukuri ntirusaza.

Ariko yahisemo kandi umuntu ukunda umwifuriza ibyiza niyo mpamvu mu gihe anezerewe nanjye ndabimwubahiye umunezero we ni wo wanjye. Nubwo bigoye iyo utunguwe, utanabwiwe ugashiduka ubona invitation wari uherukana n’umuntu akigukunze na we nta n’icyo washidikanyaga.

Ku bibaza ku mubano wanjye na Nadia Farid ndagirango mbamenyesheko mwifuriza amahirwe masa atwaye Rukundo azarwuhire amumfatire neza kandi ibyambayeho nta mukobwa mbyifuriza ariko Nadia abonye ibyiza ari wowe se wabireka.Gusa ntibizamubeho kandi azakunde Gatsinzi n’umutimawe wose kuko ni umugabo utagira uko asa. Na we azamukunde kurushaho kuko ni umukobwa mwiza cyane […] Gatsi wampaye urukundo ntarabona ndagushima, kandi nakwigiyeho byinshi byiza gusa nkugaye gato nka 2% kuko ntiwanteguje naho ibindi 98% byari byiza nzabikwibukiraho.Ngo nta mvura igwa ntihite, byabaye ngombwa ko dutandukana ,Imana yaduhuje ni yo izi impamvu twatandukanye, bitavuzeko twibagiranwe ntibibaho ntibinashoboka keretse nitugirira neza iga formata ubwonko bwacu.

Ndabifuriza kuzabyara hungu na kobwa kandi muzatunge mutunganirwe, muzubakire ku Mana kuko niyo yonyinye izarukomeza. Mbifurije ubukwe bwiza nimuntumira nzabakenyerera maze twubake amateka kuko urukundo ni urwo nzabutaha kandi nzitanga uko nishoboye.

Nashimye sinagaye bitavuze ko ntagihari cyo kugaya gusa ntampangu cyaneko I don’t own anybody an explanation to what happened.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga