Abikorera bo mu mujyi wa Huye basabye guhabwa Kizimyamwoto izajya ibafasha kurinda inkongi y’umuriro

Mu gikorwa ngarukamwaka cyahariwe guhura kw’abikorera bo mu mujyi wa Huye cyo muri uyu mwaka wa 2023, abikorera bagaragaje ko bagifite imbogamizi za kizimyamwoto zidahari muri uyu mugi aho bavuga ko nta n’imwe ihari nyamara bafite impungenge z’inkongi y’umuriro ishobora kwangiza ibikorwa byabo bakora ndetse n’abo ubwabo.

Umuturage witwa Ngarambe Jean Bosco avuga ko yatekereje agasanga kizimyamwoto ya Polisi ari imwe rukumbi mu ntara yose y’amajyepfo ikaba iba mu karere ka Nyanza kandi harimo urugendo runini kuva Nyanza ujya Huye, nyamara umugi wa Huye nk’akarere kari kwagura ibikorwa Kandi ku Ikoranabuhanga rijyanye n’igihe, avuga ko abona byazajya biteza ikibazo cy’inkongi y’umuriro.

Huye: Abikorera bishimiye ibyo bagezeho,baniha intego yo gukomeza kujya imbere.

Mu gutambutsa ubusabe bwe Ngarambe avuga ko atibaza impamvu nk’ababa mu rugaga rw’abikorera batatemererwa kuba batunga kizimyamwoto yabo bwite kuko yafasha benshi mu kwirinda inkongi y’umuriro ikaba ari n’igikorwaremezo cyarengera Ubuzima bw’abantu. Uyu Ngambarambe avuga ibi yagize ati “Ntabwo nabitekerejeho mu rwego rwange bwite ahubwo natekereje mu rwego rw’ubuzima bw’abaturage ariko Leta ibigizemo uruhare n’urwego rw’ibituruka kuri Peterori rukabigiramo uruhare bagatanga inkunga yabo kugirango iyo kizimyamwoto iboneke ahantu biri ngombwa kuko nk’inkongi y’umuriro ifashe sitasiyo imwe muri Huye kizimyamwoto iri buturuke Nyanza, yagera hano hangiritse ibintu byinshi n’abantu benshi”.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Bwana Sebutege Ange  avuga ko nka Leta n’akarere ka Huye muri rusange hari uburyo bwinshi bwo kwirinda inkongi z’umuriro ndetse na Kizimyamwoto ko zihari nubwo zikiri nkeye ariko uko ubushobozi buzagenda buboneka zizongerwa.

Mayor Sebutege yagize ati”Kugeza ubu nka Leta ngirango hari kizimyamwoto imwe ihari idufasha iyo habaye ikibazo ariko ziracyari nkeye bijyana n’ubushobozi ariko bikagenda byongerwa ariko iyo twahuriye hano tuganira ku bintu byakongererwamo ingengo y’imari ariko bishobora no kuba ari amahirwe ku bikorera”. Mayor yabwiye abikorera ko gahunda ihari ariko ibintu bigenda bikorwa mu byiciro.

Byari mu gikorwa ngarukamwaka cyahariwe guhura kw’abikorera bo mu karere ka Huye aho baba bahura bo ubwabo ndetse n’ubuyobozi bwa Leta ngo barebere hamwe ibyagezweho bishimira intsinzi ndetse n’ibigikenewe bishakirwe umuti. Umujyi wa Huye ni umugi uri gutera imbere mu buryo bwose haba mu isuku, Umutekano, inganda n’ubucuruzi.

Abikorera bo mu mujyi wa Huye
basabye guhabwa Kizimyamwoto izajya ibafasha kurinda inkongi y’umuriro

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro