Abatoza ba US Monastir FC izacakirana na APR FC batangariye ubuhanga budasanzwe bw’abakinnyi babiri ba Rayon Sports bazonze Police FC

Abatoza b’ikipe ya US Monastir FC yo mu gihugu cya Tunisia batangariye ubuhanga buhambaye bwa Essomba Leandre Willy Onana na Mbirizi Eric bakinira ikipe ya Rayon Sports.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Kane tariki 8 Nzeri 2022, Police FC yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0, cyabonetse ku munota wa 79 gitsinzwe na Essomba Leandre Willy Onana ku mupira yari aherejwe na Tuyisenge Arsene.

Uyu mukino wari warebwe n’abatoza ba US Monastir FC, batangariye ubuhanga bwa Essomba Leandre Willy Onana na Mbirizi Eric nk’uko tubikesha umunyamakuru w’imikino Mucyo Biganiro Antha.

Amakuru aravugwa ko muri Mutarama umwaka utaha, ikipe ya US Monastir ishobora kuzaba yatangira ibiganiro n’aba bakinnyi mu gihe baba bakomeje kwitwara neza.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI:

1.KABWILI Ramadhan (GK)
2.MUCYO Didier Junior
3.GANIJURU Elie
4.RWATUBYAYE Abdul
5.NDIZEYE Samuel
6.MUGISHA François Master

  1. ESSENU Moussa
    8.MBlRIZI Eric
    9.NISHIMWE Blaise
    10.ESSOMBA Willy Onana
    11.WERE Paul

Police FC XI:

  1. HABARUREMA Gahungu(GK)
    2.NKUBANA Marc
    3.RUTANGA Eric
    4.MOUSSA Omar
    5.HAKIZIMANA Aman
    6.MUGIRANEZA Jean Baptiste
    7.TWIZEYIMANA Martin Fabrice
    8.NSABIMANA Eric
    9.NDAYISHIMIYE Antoine Dominique
    10.USENGIMANA Danny
    11.IYABIVUZE Oseé

US Monastir FC izacakirana na APR FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ejo Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade mpuzamahanga y’i Huye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda