Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2023, nibwo abasore batatu bikekwa ko ari bo bari barazengereje abaturage mu mujyi wa Kigali no mu Turere tuwukikije batawe muri yombi na Polisi y’ u Rwanda.
Amakuru avuga ko iki gikorwa Polisi y’u Rwanda yafatanyijemo n’Inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi, aho abo basore barimo babiri b’imyaka 19 n’undi wa 18 bafatiwe aho bimukiye mu Karere ka Kamonyi nyuma yo kwimuka bavuye i Bugesera.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko bafatiwe mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Remera mu Murenge wa Rukoma, ahagana saa Kumi n’imwe za mu gitondo nyuma y’amakuru yavuye i Bugesera y’uko bakora ubujura cyane cyane ubw’amateleviziyo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Bafatanywe ibikoresho bagiye biba mu bihe bitandukanye birimo televiziyo 3, mudasobwa 2 n’ibikoresho byazo, radio na bafure zayo 2 n’imfunguzo nyinshi bacurishije bakoreshaga muri ubwo bujura.
Inkuru mu mashusho
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafatiwe mu rugo aho bari baragize ububiko bw’ibyo bibye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.Yagize ati: ”Uko ari batatu bafatiwe mu bikorwa Polisi yateguye hagendewe ku makuru yamenyekanye aturutse mu Karere ka Bugesera ari na ho bakomoka, ko bakora ubujura bwo kwiba batoboye inzu no gushikuza abantu ibyo bafite bakiruka, nyuma bakaza kwimukira mu Karere ka Kamonyi.”Yakomeje agira ati: “Habanje gufatwa babiri babanaga mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Nyarusange, bafatanwa ibyo bibye birimo televiziyo ebyiri, mudasobwa ebyiri na radiyo, berekana mugenzi wabo bakoranaga, na we wari ufite televiziyo yo mu bwoko bwa flat.”
Nyuma yo gufatwa bavuze ko bakoraga ubwo bujura mu Karere ka Bugesera no mu Mujyi wa Kigali, batoboye cyangwa bafunguye inzu bakoresheje imfunguzo nyinshi bitwazaga, kandi ko ibyo babaga bibye babibikaga aho mu Karere ka Kamonyi bateregereje kubigurisha.
SP Habiyaremye yaburiye abantu bakomeje kwishora mu bujura ko bakwiriye kubicikaho bagakura amaboko mu mifuka bagakora imirimo ibateza imbere, bitari ibyo ko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Hamwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gacurabwenge kugira ngo iperereza rikomeze, ibyo bibwe bisubizwe ba nyirabyo.
Ingingo ya 166 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo; uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenga umwe.
Nshimiyimana Francois/ Kglnews.com