Abashakanye gusa: Hari imico 3 isenya urugo mu kanya nk’ ako guhumbya, niba ushaka kubaka ba uwa mbere mu bayirinda.

Abashakanye baba bakwiriye kugira amakenga menshi cyane ndetse bakagira kwigengesera mu bintu bimwe na bimwe, niyo mpamvu twaguhitiyemo ibintu bishobora kugusenyera vuba uramutse utitonze.

Buri wese asezeranya uwo bagiye kubana ko azamukunda urudashira kugeza ku iherezo ry’ ubuzima. Ikintu cyonyine cyatuma aya masezerano aba yaratanzwe agerwaho ni uburyo aba bombi babana mu buzima bwa buri munsi.

Dore imico imwe ni mwe ishobora kugusenyera urugo rutaramara kabiri:

1.Gabanya kwishimisha wowe wenyine ngo wibagirwe umuryango wawe: Aha niho hava gusinda , gukoresha amafaranga y’ umuryango , kwiharira ijambo, … Niba ushaka kubaka urugo rugakomera , gabanya ubwikunde bwawe.

Abantu benshi batekereza ko ntacyo bitwaye bamwe bakavuga ko kuba bamwe badakorera amafaranga badakwiriye ibyiza biyakomokamo, nyamara bihabanye n’ ukuri. Uwo mwashakanye akeneye kumererwa neza, gabanya kwikunda no gusesagura amafaranga yose wenyine kandi mu bidafite akamaro.

2.Wifatira imyanzuro: Uri kwishyira mu kaga kuko uko ugenda ufata imyanzuro utagishije inama uwo mwashakanye ni na ko bikubera ibyago kuko nawe igihe kiragera agatangira kwiga kutakubaza , ubundi urugo rukaba rubaye amashyaka. Urasabwa kumenya ko na mugenzi wawe ashoboye kandi ashoboye cyane.

3.Aho kwita ku bana bawe ubaharira uwo mwashakanye:Ingo nyinshi cyane zisenyuka zizize uburangare bw’ umwe muri bo uharira undi inshingano zose maze undi kwihangana kwaba guke akamuta. Niba ushaka kubaka urugo rugakomera , abana bawe bahe umwanya wawe kimwe n’ uwo mwashakanye aho kubatererana. Kugira ngo bakure mwese muzabugiramo uruhare kandi rungana abana banyu ni mwe bigiraho uburere bwiza.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.